Kigali

Ibimaze kuva mu bushakashatsi ku rukingo rwa VIH/ SIDA bumaze imyaka irenga 10

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 20 September 2017 Yasuwe: 2005

Abashakashatsi ku rukungo rwa SIDA bo mu kigo ‘Projet San Francisco’ (PSF), gikorera mu Rwanda, bavuga ko rushobora kuzagira icyo rugeraho, bitewe n’ibyo icyiciro cya mbere rumaze kugeragezwamo byagaragaje.

Ubwo hatangizwaga inama ihuje abashakashatsi kuri virusi itera SIDA baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, Kuri uyu wa Gatatu i Kigali umwe muri aba bashakashatsi witwa Prof Anatole Kamali yavuze ko hari ibimaze kugerwa mu rugendo rwo gushaka urukiko rwa Virusi itera SIDA.

Yagize ati “Icyo twagezeho ni ukumenya ngo ni abantu bangahe banduye Virusi itera SIDA, bayandura bate?”

Yakomeje avuga ko mu byagezweho harimo kuba mu myaka 10 ishize haravumbuwe imiti igabanya ubukana bwa SIDA, avuga ko kuri ubu iyi miti ishobora gukoreshwa mu kwirinda ubwandu bushya.

Umuyobozi wa Projet San Francisco mu Rwanda, Dr Etienne Karita, yavuze ko hari ibimaze gukorwa.

Mu Rwanda batangiye ubushakashatsi ku rukingo rwa Virusi Itera SIDA mu mwaka wa 2005. Urukingo rumwe rugeragezwa ku bantu bari hagati ya 20 na 50 hagamijwe cyane cyane kureba niba nta ngaruka rushobora gutera mu mubiri w’umuntu no kureba niba umubiri ushobora gukora abasirikare banesha virusi itera SIDA.
Dr Karita aganira n’itangazamakuru yagize ati “Bikorwa mu byiciro byinshi, icya mbere ni ukureba niba urwo rukingo nta ngaruka rutera ku mubiri w’umuntu, iyo ubonye nta ngaruka ujya mu cyiciro gikurikiyeho ureba niba rushobora kurinda virusi itera SIDA.”

“Tubikora mu bantu badafite ibyago byo kwandura. Kugira ngo uzamenye ko urwo rukingo rukora ni uko uzaruha abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA. Ufashe nk’abakorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi […] ariko buri gihe ugomba kubagira inama yo gukomeza kwirinda kubera ko ntabwo uzi ko urukingo rukora.”

Mu rukingo bari kugerageza ubu, ngo icyiciro cya mbere cyo kureba niba nta ngaruka rushobora gutera urufashe cyarangiye neza.
Ati “Nk’urukingo turi kugerageza ubu ruri mu cyiciro cya mbere ariko muri laboratoire tumaze kubona neza ko upimye amaraso y’abantu barutewe, umubiri ukora abasirikare bashobora kurinda umuntu kwandura. Icyiciro kigiye gukurikiraho rero ni ukuzarugerageza mu bantu bashobora kuba bagira ibyago byo kwandura kurusha abandi.”

Uru rukingo bari kugerageza ubu ngo rutanga icyizere kurusha izo bagerageje mbere. Ati “Twagiye tugerageza ubwoko bwinshi bw’inkingo, hari ubwo twagerageje dusanga ntibukora, ubwo turi kugerageza uyu munsi hari icyizere dufite ariko tuzakigira neza ari uko tugerageje muri cya cyiciro cya gatatu.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yijeje ko iyi nama iteraniye mu Rwanda izazana ibisubizo bigamije kubona urukingo rwa virusi itera SIDA, ngo kuko ari cyo gisubizo cya nyuma kuri iyo ndwara.

Ati “Turamutse tubonye urukingo rwa SIDA nicyo gisubizo cyiza kurusha guha imiti abamaze kwandura […] iyo abashakashatsi bateranye twizera ko ibitekerezo bivamo biba bifite akamaro. Gusa kubona urukingo ntabwo ari ikintu gifata umwaka umwe cyangwa ibiri, ni ikintu gikomeye cyane.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu Rwanda buri kuri 3 %, mu gihe abantu bagera ku 5000 bicwa nayo buri mwaka.
Kugeza ubu, urubyiruko rungana na miliyoni 4.3 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara rubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Abanyeshuri 82 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya...

Abanyeshuri bagera kuri 82 biga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Muko riherereye...
15 February 2018 Yasuwe: 1064 0

Karongi: Ku myaka 50, intoki, amano n’ikirenge byatobowe n’amavunja-AMAFOTO

Umugabo witwa Iribanje Ildefonse uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko utuye...
14 February 2018 Yasuwe: 1710 2

Kigali: Umugore yafatanywe uruhinja yibye

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugore wari wibye uruhinja rw’amezi...
11 February 2018 Yasuwe: 2941 0

2019 abarenga ibihumbi 3 bazatangira kwivuriza mu bitaro by’ akarere ka...

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare nibwo abayobozi barimo na...
9 February 2018 Yasuwe: 839 0

14 bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga...

Ku cyumweru tariki ya 4 Gashyantare, abantu 14 bo mu turere twa Huye na...
6 February 2018 Yasuwe: 253 0

Ruhango: Batandatu batawe muri yombi bangiza ishyamba rya Leta

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mutarama , abantu 6 baterewe muri yombi mu...
1 February 2018 Yasuwe: 261 0