skol
fortebet

Ibitaro bya Byumba byemeje ko wa Mukecuru w’imyaka 85 adatwite

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu minsi ishize humvikanye inkuru ya Bugirande Merisiyana,umukecuru w’imyaka 85 y’amavuko wavugaga y’uko kuva yasama inda mu mwaka w’1978 atarabyara,ubu noneho ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutunga aho uyu mukecuru atuye buravuga ko ibitaro byasanze adatwite n’ubwo we atarava ku izima.
Yavugaga y’uko iyi nda yayitwise kera mu myaka 30 ishize barayizinga.Akaba atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rutunga mu kagari ka Indatemwa mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Tariki ya 10 Ukwakira 2017 nibwo uyu (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize humvikanye inkuru ya Bugirande Merisiyana,umukecuru w’imyaka 85 y’amavuko wavugaga y’uko kuva yasama inda mu mwaka w’1978 atarabyara,ubu noneho ubuyobozi bw’Umurenge wa Rutunga aho uyu mukecuru atuye buravuga ko ibitaro byasanze adatwite n’ubwo we atarava ku izima.

Yavugaga y’uko iyi nda yayitwise kera mu myaka 30 ishize barayizinga.Akaba atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rutunga mu kagari ka Indatemwa mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Tariki ya 10 Ukwakira 2017 nibwo uyu mukecuru yerekeje ku Kigonderabuzima cya Rwesero kiri hakurya ya Muhazi mu murenge wa Rwamiko muri Gicumbi.

Icyo gihe uyu mucekuru yabwiye Tv1 ducyesha iyi nkuru ko yasamye inda mu 1978 ariko magingo aya akaba atarayibyara ari nacyo cyatumye ajya kwisuzumisha ku Kigonderabuzima cya Rwesero.

Icyo gihe yahamije ko atwite ndetse ko yiteguye kubyara uyu mwana,ati “ Nagiye kubona mbona inda irabungabunze.Nkajya mbona mu nda habyimba n’uko rero ngiye kubona mbona ibaye inda nini.”

Icyo gihe n’umukobwa we, Emerita wari wamuherekeje yemezaga ko Nyina atwite ndetse ko abantu bakwiye kubyemera.Ngo mu mwaka w’1978 nibwo yamenye ko Nyina atwite ariko nyuma akaza kubura aho iyo nda yarigitiye.

Yagize ati "Muri 1978 nibwo numva nabimenye,Mama akajya ambwira ati ‘ndumva nkwite’ kandi ndumva ari amezi umanani.N’uko mba aho nziko mama afite inda ntaziko yahirimye .Nagize icyifuzo mubwira ko twajya kwa muganga bakareba akiri mu nda."

Uyu mukecuru ari kumwe n’umwana we avuye kwa muganga/Photo:Umuseke
Bamwe mu baturage bari kumwe n’uyu mukecuru kwa muganga bavugaga ko bidashoboka ko umukecuru nk’uyu ukuze ashobora kubyara.Ngo ibyo avuga arabeshya,uyu ati “ Njye mbona atabyara .’

Uyu mukecuru yumvikanaga ahamya ko ‘Ninjye ugiye kuba intangiriro y’abandi bose bakuze bazabyara,igituma nzabyara urakizi abaganga baraje.Ndi mu bavuzi...Yego Yesu.”

Abandi bakomezaga guhamya ko ari umuntu ukuze kuburyo aramutse abyaye batabyemera.

Yahawe urupapuro rumuvana kuri Centre de Sante ya Rwesero bamwoherereza ku Bitaro bikuru bya Gicumbi kugirango bamukurikirana.

Jean de Dieu Ndayisaba, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu Murenge wa Rutanga yavuze ko ataribyo ndetse ko ibizamini byagaraje ko uyu mukecuru adatwite.Ngo ninawe wahaye uyu mukecuru umuherekeza ubwo yajyaga ku bitaro bya Byumba.

Uyu muyobozi yahamije ko basanze uyu mukecuru adatwite ariko ngo kugirango abyemera birikure nk’ukwezi. Yagize ati “ Avuga ko atwite yaganye ibitaro bitandukanye twaramufashije ajya no kubitaro bikuru bya Byumba…Twamuhaye umuntu wo kumuhereza bajyanayo, muganga amubwira ko adatwite ariko umukecuru ntago yabashije kubyakira.kuburyo n’ubu avuga ko nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu azabyara kandi ko abantu bazabona umwana akura."

Avuga ko uyu mukecuru adatwite ariko ko yanze kubyemera kandi ngo mu minsi ya vuba azabyara ubundi abantu bemereko umukecuru mukuru ashobora kubyara.Marisiyana ubu asigaranye abana bane bose bakuze, afite n’abuzukuru 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa