skol
fortebet

Ibitaro bya Ruhengeli byashyikirijwe imbangukiragutabara byemerewe na Perezida Kagame

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

Akarere ka Musanze kashyikirije Ibitaro bya Ruhengeri Imbangukiragutabara (ambulances) eshatu abaturage b’ako karere bari barasezeranyijwe n’umukuru w’igihugu.
Izo mbangukiragutabara ziri kumwe n’ibikoresho bijyanye n’igihe bikoreshwa mu butabazi birimo imashini zipima uko umutima utera, imashini zipima uko umuntu ahumeka, icyuma gishitura umutima mu gihe ugize ikibazo n’andi moko atandukanye y’ibikoresho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017 ni bwo zageze ku cyicaro (...)

Sponsored Ad

Akarere ka Musanze kashyikirije Ibitaro bya Ruhengeri Imbangukiragutabara (ambulances) eshatu abaturage b’ako karere bari barasezeranyijwe n’umukuru w’igihugu.

Izo mbangukiragutabara ziri kumwe n’ibikoresho bijyanye n’igihe bikoreshwa mu butabazi birimo imashini zipima uko umutima utera, imashini zipima uko umuntu ahumeka, icyuma gishitura umutima mu gihe ugize ikibazo n’andi moko atandukanye y’ibikoresho.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017 ni bwo zageze ku cyicaro cy’ibitaro bya Ruhengeri.

Ni imodoka zo mu bwoko bwa ‘Toyata Land Cruiser 78 Hard Top’, zikaba zifitemo umwihariko wo kurira imisozi no kugenda mu mihanda mibi nta kibazo ziteye uzirimo kandi zikaba zitanywa lisansi nyinshi nk’uko bisobanurwa na Sosiyete ya ‘Akagera Motor’ icuruza imodoka akaba ari na yo yazizanye.

Uwamariya Marie Claire, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asabye byumwihariko Ibitaro bya Ruhengeri guharanira gufata neza imbangukiragutabara byahawe, ahamagarira kandi abaturage guca ukubiri no kurembera mu ngo mu gihe uburyo bubafasha kugera ku bitaro n’amavuriro bworohejwe n’imbangukiragutabara bahawe.

Ati “Nta muturage ukwiye kurembera mu rugo kandi Nyakubahwa Perezida wa Republika abazirikana; kuba abahaye izi mbangukiragutabara ni iby’agaciro kandi natwe turamushimiye mu izina ry’abaturage.”

Ese ziriya mbangukiragutabara zije gukemura ibihe bibazo?

Dr. Ayingeneye Violette, umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, avuga ko imbangukiragutabara zahawe ibyo bitaro zije kuziba icyuho cy’umubare udahagije w’imbangukiragutabara ebyiri gusa na zo zishaje ibitaro abereye umuyobozi byakoreshaga byita ku bihumbi amagana by’abatuye mu Karere ka Musanze.

Ati “Izi mbangukiragutabara zije gukemura ikibazo twari dufite cy’imbangukiragutabara zimaze iminsi, zikuze, zakundaga gupfa zikajya mu igaraji, kandi zari na nkeya kuko ibi bitaro ubwabyo byari bifite imbangukiragutabara ebyiri gusa.”

Ahereye ku mubare udahagije w’imbangukiragutabara zari mu Bitaro bya Ruhengeri, Dr. Ayingeye avuga ibibizane byakururwaga n’icyo kibazo, ati “Hari ibigo nderabuzima byagiraga ambulance imwe bihuriraho; ubwo ibidashoboye kugira ambulance hafi nitwe twajyagayo noneho indi akaba ari yo ijya i Kigali cyangwa za Butaro ijyanyeyo abarwayi.”

Akomeza agira ati “Wasangaga tujya gutabara mu kigo nderabuzima kimwe ubundi ikindi kigahamagara, bikaba byatuma umurwayi ahaburira ubuzima kuko twatinze kujyayo, ariko kubera ko tuzibonye zihagije kandi ari nshyashya zizadufasha gutanga serivisi nziza ku baturage. Ntabwo hazongera kubaho gutegerezanya mu gihe bibaye ngombwa ko dutabara aho dukeneweho ubufasha.”

Hirya y’imbangukiragutabara zahawe Ibitaro bya Ruhengeri, ubuyobozi bw’ibyo bitaro butangaza ko mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kamena hazatangira imirimo yo kubaka bundi bushya biriya bitaro mu ntumbero yo kubyongerera ubushobozi hagamijwe ko bitanga serivisi nziza kandi zihuse ku baturage babigana; ibintu bihuzwa no kuba ibyo bitaro byaramaze kugirwa ‘Icyitegerezo’ ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Abaturage bafite amashimwe

Ku ruhande rw’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze bagize icyo bavuga ku mbangukiragutabara nshya bahawe, bahurije ku kwiruhutsa kuba ngo batazongera kurembera mu ngo; ibintu bashimira umukuru w’Igihugu aho bavuga ko ngo ibyo yabemereye akomeje kubibagezaho.

Nyirafaranga Claudine, utuye mu Murenge wa Nkotsi yabwiye Izubarirashe dukesha iyi nkuru yo yishimye cyane

Ati “Turishimye cyane kubera ko ubu ngubu nta muntu warembera mu rugo kuko imodoka bayiterefona igahita iza ikajyana umurwayi byihuse atarenze yaba nabi. Muri rusange imvugo ya nyakubahwa perezida wacu ikomeje kuba ingiro kuko nubundi twari tukishimira imihanda aherutse kuduha hano iwacu, turamushimiye cyane aho ari abimenye.”

Rwarekeyaho Faraziya wo mu Murenge wa Muko, we agira ati “Twarebye turumirwa kubera ibyishimo byinshi twatewe n’uko ubuzima bwacu bugiye kurushaho kuba bwiza. Uyu mubyeyi[Perezida Kagame] ni byinshi yadukoreye tutabara ngo turangize, kuri iyi nshuro tumushimiye ko yarebye kure akadufasha kubungabunga ubuzima bwacu nk’abaturage.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa