skol
fortebet

"Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka-Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yavuze ko ibihe bibi u Rwanda n’isi yose bya coronavirus bitabuza Abanyarwanda kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize jenoside yo mu mwaka wa 1994 yabaye isi yose irebera.

Sponsored Ad

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Mata 2020 ubwo hatangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko kuba isi yose ihangayikishwijwe na Coronavirus bitabuza Abanyarwanda kwibuka ababo bazize Jenoside

Yagize ati "Uburyo bwo kwibuka uyu mwaka buragoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu cyose, kuko tudashoboye kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi.

Ntabwo byoroshye, Abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi tugafatanya tugahuza imbaraga zacu… Ariko ibihe turimo bidasanzwe ntibyatubuza kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse, hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa".

Perezida Kagame yavuze ko amasomo abanyarwanda bakuye kuri aya mahano yabagwiriye ariyo atuma bunga ubumwe bagafatanya kwikura mu bibazo byose bahuye nabyo.

Yagize ati “Tuzakomeza kwigisha abanyarwanda babyiruka ubu n’abazakurikiraho ibyabaye ku gihugu cyacu n’amasomo twabikuyemo.Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomokaho.

Ibi byose twize n’ibikomeza ubumwe bwacu birimo agaciro k’ubuyobozi bwiza bwita ku mibereho y’abenegihugu.Twamenye akamaro ko gukorera hamwe tukubaka ejo hazaza habereye abanyarwanda bose.Ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga abanyarwanda bizakomeza kudufasha kunyura mu bibazo duhura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi.”

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wigira ariyo mpamvu Abanyarwanda bazakomeza gusangiza isi yose amateka yabo n’umuco wabo kugira ngo isi irusheho kuba nziza.

Ati “Abatuye kuri iyi si twese duhuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwacu ari urusobe.Tuzakomeza gutanga umusanzu wacu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza,dusangira amateka yacu nibitekerezo bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu nabo bishobora kugirira akamaro bose.Kugira dutya n’ukongera icyizere gituma turushaho kuba abantu bazima kandi bitwibutsa ko nta muntu umwe wigira
Perezida Kagame yavuze ko nta cyahindutse kuri gahunda y’uyu mwaka yo kwabuka ahubwo hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa.

Perezida Kagame yavuze ko kuri uyu munsi Abanyarwanda bibuka “Amahano banyuzemo n’ibyo batakaje umuntu ku giti cye n’igihugu.”

Uyu munsi ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro bunamiye abatutsi bishwe muri jenoside. Hakaba hanacanwe urumuri rw’icyizere.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa