skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri ba Minisitiri bashya, Dr Ngabitsinze w’Umukarateka na Eric Rwigamba

Yanditswe: Saturday 30, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya uyu munsi, aho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta.
Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.
Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya uyu munsi, aho Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda naho Eric Rwigamba agirwa Minisitiri w’Ishoramari rya leta.

Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.

Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mu nteko ishinga amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC.

Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.

Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

Ni umufana w’umupira w’amaguru by’umwihariko imwe mu makipe y’i Milan hagati ya Inter Milan na AC Milan ndetse n’Umukarateka wigwijeho imikandara.

Eric Rwigamba wahawe Minisiteri Nshya ni mu ntuki ki ?

Eric Rwigamba afite ubunararibonye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifitanye isano n’urwego rw’imari, igenamigambi ry’imishinga n’ibindi.

Yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Minecofin. Yanabaye Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe ibijyanye na tekinike muri Access to Finance Rwanda. Ni inshingano yari afite mu 2012.

Mbere yaho hagati ya 2008 na 2011 yabaye Umuyobozi Mukuru wa GroFiN Rwanda. Hagati ya 2001 na 2005 yabaye Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi muri Ecobank Rwanda. Yanakoze muri Ernest & Young Uganda ashinzwe ubugenzuzi.

Abarizwa mu nama y’Ubutegetsi ya Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere ndetse ari no mu Nama y’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority.

Rwigamba afite Impamyabumenyi ya Masters yakuye muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Oklahoma (Oklahoma Christian University) mu bijyanye n’imari.

Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Dr Ildephonse Musafiri yari umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida. Ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, aho yigishije anaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu.

Ubushakashatsi akora bwibanda ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri politiki zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.

Dr Musafiri afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage. Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza y’u Rwanda. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa