skol
fortebet

Icyiciro cya 2 cy’impunzi z’Abarundi zari mu Nkambi ya Mahama zahungutse

Yanditswe: Thursday 10, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Saa kumi n’ebyiri irenzeho iminota micyeya mu nkambi ya Mahama, icyiciro cya kabiri cy’impunzi z’Abarundi cyahagurutse gitahutse nk’uko umwe mu bakozi ba minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda yabibwiye BBC.

Sponsored Ad

Iki cyiciro cya kabiri kigizwe n’abantu 507. U Rwanda rubageza ku mupaka wa Nemba bakakirwa n’uruhande rw’u Burundi, ibikorwa bihuzwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi, HCR.

Elise Villechalane, umuvugizi wa HCR mu Rwanda, ku wa kabiri yabwiye BBC ko impunzi 3,637 ziri mu miryango 958 zo mu nkambi ya Mahama zari zimaze kwiyandikisha zishaka gutahuka.

Abarenga 3,000 barashaka gutaha

Mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, impunzi zigera kuri 300 zasinye ku ibaruwa zandikiye Perezida w’u Burundi zimusaba kuzifasha gutahuka.

Kuzicyura byakurikiye amagambo ya Perezida Ndayishimiye washinje u Rwanda "gufata nk’ingwate impunzi z’Abarundi", ibyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yahakanye avuga ko "atari rwo rufite impunzi nyinshi z’Abarundi mu karere".

Ubwo impunzi za mbere zacyurwaga, mu buryo budasanzwe, ku mupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda hari umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa by’ubutazi naho ku ruhande rw’u Burundi hari ba minisitiri w’ubuzima n’uw’ubutegetsi bw’igihugu.

Madamu Villechalane yabwiye BBC ko kugeza ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu nkambi ya Mahama "hari hamaze kwiyandikisha hafi impunzi 3,000" zishaka gutaha.

Inkambi ya Mahama ibamo impunzi zirenga 60,000 z’Abarundi, izindi zirenga 10,000 mu mijyi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa