skol
fortebet

Icyiciro cya 4 cy’impunzi z’Abarundi zari I Mahama no mu mijyi cyahungutse

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020, icyiciro cya 4 cy’impunzi z’abarundi 595, zirimo 452 zabaga mu Nkambi ya Mahama na 143 zabaga mijyi, zatahutse mu gihugu cyazo zinyuze ku mupaka wa Nemba.

Sponsored Ad

Impunzi z’Abarundi zimaze gutaha zose hamwe mu byiciro uko 4 barenga ibihumbi 2000, mu gihe izimaze kwiyandikisha zisaba gutaha zirenga ibihumbi 8.

Ku wa 27 Kanama ni bwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi zatashye, icyo gihe Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yazihaye ikaze asaba n’izindi gutaha.

Ubwo izo mpunzi zari ziri mu nzira zigana ku mupaka wa Nemba, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter avuga ko bazifurije ikaze, aboneraho gusaba abasigaye gutahuka.

Yagize ati “Duhaye ikaze bene wacu batahutse bava mu buhungiro i Mahama. Ni akanyamuneza kenshi ku miryango yabo no ku Burundi. Ababishinzwe basabwe kubashyigikira mu buryo bwose bagasubizwa mu miryango yabo. Turashishikariza n’abandi bifuza gutahuka, u Burundi ni ubwacu twese. Ikaze iwacu heza.”

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu. Kugeza ubu hari abagera ku bihumbi 72 mu gihe abamaze gutaha basaga ibihumbi bitandatu.

Mu minsi ishize,,Perezida Ndayishimiye w’ u Burundi yashinje u Rwanda kubuza izo mpunzi gutaha, icyakora u Rwanda rrwarabihakanye ruvuga ko hakenewe ko izi mpunzi zitaha mu mucyo hagendewe ku mabwiriza ya UNHCR.

Tariki ya 26 Nyakanga 2020, ni bwo impunzi z’Abarundi 331 ziba mu nkambi ya Mahama zandikiye Perezida Evariste Ndayishimiye zimusaba ko yazifasha gutahuka gusa haza kumvikana ko hari abanditswe batabishaka biteza umwuka mubi muri iyo nkambi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko Leta y’u Rwanda itazahwema kwita ku mpunzi icumbikiye ku butaka bwayo, ndetse ikaba initeguye koroshya gahunda yo guherekeza mu mahoro impunzi zizaba zihisemo gutahuka nta gahato.

Yatangaje ko icyo gikorwa kizakorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR ndetse na za Leta bireba.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa