skol
fortebet

Icyiciro cya gatanu cy’impunzi z’Abarundi cyahungutse

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Icyiciro cya gatanu kigizwe n’impunzi 508 z’Abarundi uyu munsi cyahagurutse mu nkambi ya Mahama mu Rwanda gitahuka mu Burundi.

Sponsored Ad

Kuva mu kwezi kwa munani, impunzi 2,614 z’Abarundi zimaze gutahurwa ziva mu Rwanda mu buryo bwumvikanyweho n’ibihugu byombi n’ishami rya ONU ryitwa ku mpunzi UNHCR.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda ivuga ko impunzi zatashye uyu munsi ku wa kane zigizwe n’imiryango 163, zahagurutse mu nkambi ya Mahama saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 (6h30) za mugitondo.

Ku wa 27 Kanama ni bwo icyiciro cya mbere cy’izi mpunzi zatashye, icyo gihe Perezida w’u Burundi, Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, yazihaye ikaze asaba n’izisigaye gutaha.

Ubwo izo mpunzi zari ziri mu nzira zigana ku mupaka wa Nemba, Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter avuga ko bazifurije ikaze, aboneraho gusaba abasigaye gutahuka.

Yagize ati “Duhaye ikaze bene wacu batahutse bava mu buhungiro i Mahama. Ni akanyamuneza kenshi ku miryango yabo no ku Burundi. Ababishinzwe basabwe kubashyigikira mu buryo bwose bagasubizwa mu miryango yabo. Turashishikariza n’abandi bifuza gutahuka, u Burundi ni ubwacu twese. Ikaze iwacu heza!”

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi z’Abarundi nyuma y’amatora ya Perezida yabaye muri Gicurasi 2015 agakurikirwa n’imvururu. Kugeza ubu hari abagera ku bihumbi 72 mu gihe abamaze gutaha barakabakaba ibihumbi birindwi.

Hari hashize iminsi u Burundi bushinja u Rwanda kubuza izo mpunzi gutaha, icyakora u Rwanda rwakunze kubihakana ruvuga ko nta shingiro bifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa