skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Bamwe batangiye kwica ku buryo bukabije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020,nibwo hatangiye gahunda yo korohereza abanyarwanda kuva mu rugo nyuma y’iminsi irenga 40 bayirimo gusa amwe mu mafoto yagaragaje bamwe mu bantu bari mu mubyigano ukabije ku ma bisi.

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu ikomeje ubukangurambaga bwo kubuza abantu kwegerana kugira ngo batanduzanya icyorezo cya COVID-19 ariko kubera imodoka nke zagaragaye kuri uyu wa Mbere byatumye bamwe babyigana cyane kugira ngo bajye muri gahunda zabo kare.

Abagenzi babyutse batega imodoka mu mujyi wa Kigali, baravuga ko zabaye nkeya bigatuma habaho umubyigano w’abantu ku murongo no ku miryango ya bisi nkuko byagaragaye mu mafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bishobora kuba imbarutso y’ikwirakwira ryihuse rya COVIDー19 mu Banyarwanda bityo ibya nyuma bikaba byaba bibi kurusha ibya mbere.

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutegeka abantu kuguma mu rugo kuwa 21 Werurwe 2020 ndetse iyi gahunda yatanze umusaruro kuko iki cyorezo kitakwirakwiriye nkuko byagenze mu bihugu nk’Ubutaliyani,USA n’ahandi.

Amabwiriza y’inzego z’umutekano avuga ko abantu bagomba guhana nibura intera ya metero 2 igihe bahuriye ahantu ariko uyu munsi siko byagenze ahubwo abantu bari kubyiganira ku mamodoka.

Benshi mu batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’uyu mubyigano uri ku mamodoka ndetse no ku mirongo yo gutegerezaho imodoka,bagaragaje impungenge zabo z’uko abantu bashobora kwanduzanya bityo iki cyorezo igihugu kimaze iminsi cyirinda kigaca igikuba.

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutegeka abantu kuguma mu rugo kuwa 21 Werurwe 2020 ndetse iyi gahunda yatanze umusaruro kuko iki cyorezo kitakwirakwiriye nkuko byagenze mu bihugu nk’Ubutaliyani,USA n’ahandi.

Amabwiriza y’inzego z’umutekano avuga ko abantu bagomba guhana nibura intera ya metero 2 igihe bahuriye ahantu ariko uyu munsi siko byagenze ahubwo abantu bari kubyiganira ku mamodoka.

Benshi mu batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’uyu mubyigano uri ku mamodoka ndetse no ku mirongo yo gutegerezaho imodoka,bagaragaje impungenge zabo z’uko abantu bashobora kwanduzanya bityo iki cyorezo igihugu kimaze iminsi cyirinda kigaca igikuba.

Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020, hemejwe ko imirimo imwe n’imwe igomba gufungurwa harimo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ariko hagomba gufatwa ingamba zo kurinda abantu kwanduzanya Coronavirus.

Kuri uyu wa 02 Gicurasi mu buryo bw’amashusho abatwara abagenzi, bakoze inama n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu baganira ku buryo gutwara abantu bizakorwa ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Mu itangazo ryerekeye gutwara abantu,Guverinoma yafashe umwanzuro ugira uti:

Gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu ntara.

Abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.

Mu byo RURA yemeje mbere y’uko ingendo zitangira, harimo ko imodoka yatwaraga abantu 70 barimo 30 bahagaze na 40 bicaye, guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 izaba itwara abatarenze 35 ariyo mpamvu imodoka zabaye nkeya cyane ku munsi wa mbere.

RURA yazamuye ibiciro kubera uyu mubare w’abagenzi muto imodoka zigomba gutwara,bituma mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara byiyongera biva ku mafaranga 21 Frw ku kilometero bigera ku 30.8 Frw.

Polisi y’igihugu yatangaje ko nubwo horohejwe gahunda ya Guma mu rugo,abantu badafite gahunda zihutirwa bagomba kuguma mu rugo ndetse abazica amategeko yo kwirinda Coronavirus bazajya babihanirwa.

Nubwo bemerewe gusohoka, abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa mbili z’ijoro kuko kuva ayo masaha kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo nta wemerewe gusohoka.

Leta ivuga ko izi ngamba nshya zizasubirwamo hashize iminsi 15 hashingiwe ku buryo ibintu byifashe.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 259 banduye coronavirus, muri bo 124 barayikize, nta we irahitana.




Ibintu bikomeje kuba gutya u Rwanda rwagana ahabi

Ibitekerezo

  • Abantu birinde ingendo zitari ngombwa kandi bus ahozihagarara burinde kubyigana. ikindi abandika inkuru mujye mukoresha imvugo nyayo nkuwasoma KO abantu batangiye kwica kuburyo budasanzwe amabwiriza sibivugitse. wavugako avant barenze kumabwiriza cg bishe amabwiriza. Ariko barikwica kuburyo budasanzwe sibyo

    Aliko uwababaza umubyigano wabaga Coaster itwara abantu 28 wumva itwaye 14 byagenda bite!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa