skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame yagaragaye ateruranye ubwuzu bwinshi umwuzukuru we

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yashyize hanze ifoto ateruye umwuzukuru we wa mbere wabyawe n’umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma kuwa 19 Nyakanga 2020.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye impera z’icyumweru gishize kuko yahuye n’umwuzukuru we wa mbere,anamusabira umugisha.

Ati: “Nagize ikiruhuko kiruta ibindi muri weekend ndi kumwe n’uyu muto utangaje mu biremwa muntu. Imigisha myinshi kuri we!!”

Nyuma yo gushyira iyo foto ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bakurikira Perezida Kagame kuri twitter barenga miriyoni ebyiri bakomeje kugaragaza uburyo bifatanyije n’umuryango we muri uwo munezero wo kugira umugisha udasanzwe muryango.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) ku cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 perezida Kagame yavuze ko ari bishya kugira umwuzukuru ariko ari byiza cyane.

Yagize ati "Urakoze kubinyibutsa. Biraryoshye cyane...Ni bishya ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kuba gusa se w’abana. Iyo wabaye noneho na sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera. Ni nka ’promotion’, ni indi ’grade’ yo hejuru ishimishije."

Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru."

Yakomeje avuga ko umwuzukuru we ari umukobwa kandi ngo ari gukura vuba.
Ati " Ni umukobwa muzima, arakura vuba. Iyo amasaha ya curfew (amasaha yashyizweho yo kuba abantu bari mu ngo zabo), hari ubwo niruka nkajya kumusura."

Ubwo uyu mwuzukuru wa Perezida Kagame yavukaga,yamuhaye ikaze ndetse avuga ko yishimiye ko umuryango we wungutse umwuzukuru.

Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame w’imyaka 26,yashimiye abaganga bamwitayeho cyane mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu gihe cyo kubyara ndetse n’abantu bose bamuhaye ubutumwa bwo kumushimira.

Yagize ati “Ku itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bahebuje bo mu bitaro byiritiwe umwami Faisal.Mwarakoze cyane kutwitaho bikagenda uko byari bimeze. Twari mu biganza bizima. Imana ibahe umugisha mwese.

Ndashimira buri wese woherereje umuryango wacu uri kwaguka ubutumwa bwiza bwo kuwushimira. Ni umugisha kuri twe kuba ababyeyi b’uyu mumarayika muto.’’


Ibitekerezo

  • Nta gushidikanya ko Kubyara umwana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc… Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza: Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa