skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame yifurije umwaka mushya muhire Abanyarwanda ari kumwe n’umwuzukuru we

Yanditswe: Friday 01, Jan 2021

Sponsored Ad

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yakoresheje ifoto ye n’umwuzukuru we mu butumwa bwo kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2021.

Sponsored Ad

Mu butumwa bwaherekeje iyi foto, Perezida Paul Kagame yifurije umwaka mushya muhire wa 2021 inshuti ze zose n’umuryango. Yanditse ati "Umwaka mushya muhire nshuti, mwese n’umuryango".

Mu ijambo risoza umwaka wa 2020 rinatangiza uwa 2021,Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza kwirinda Covid-19 igihe urukingo rwayo rutaragera mu Rwanda ndetse abibutsa ko gushyira hamwe aribyo bizatuma umwaka utaha uba mwiza ku Banyarwanda.

Perezida Kagame yatangiye ijambo rye avuga ko nubwo igihugu cyahuye n’ibibazo ariko u Rwanda rwageze kuri byinshi binyuze mu gufatanya.

Ati “Twageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko “Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize ni uko iyo twitwaye neza, tugashyira hamwe nta cyaduhungabanya.”

Umukuru w’igihugu yakomeje asaba Abanyarwanda ko “Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere igihe urukingo rwa Covid-19 rutaratugeraho.

Kubera imbaraga zanyu,ubushake no gukunda igihugu twese dufite,uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.Twirinde rero,buri wese yite ku bandi.”

Perezida Kagame yavuze ko iri jambo rye ari iryo gusoza umwaka no gutangiza uwa 2021 ndetse ko byinshi yabivuze ubwo aheruka kugaragaza uko igihugu gihagaze.

Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we bifurije “Umwaka mushya muhire abanyarwanda bose”,ko wababera uw’Uburumbuke.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa