skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Umucuruzi w’I Musanze yakoze benshi ku mutima kubera uburyo yahimbye bwo gufasha abakiriya be kutanduzanya COVID-19

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

Umucuruzi witwa David Kwizera ukorera mu mujyi wa Byangabo mu murenge wa Busogo,mu karere ka Musanze yatekereje uburyo bwarinda abakiriya be kwirinda ko hari uwakwanduza mugenzi we Coronavirus,niko kwandika nimero ku muryango we zifite intera ya metero hagati yazo kugira ngo abamugana bahane intera ihagije ibarinda kwanduzanya.

Sponsored Ad

Kwizera yashyizeho ubu buryo bwiza bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana bituma benshi bamushimira by’umwihariko umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko ubu buhanga Kwizera yatekereje ari urugero rwiza kuri bagenzi be kuko guhana intera hagati y’umuntu n’undi bifasha abantu kwirinda gukwirakwiza COVID-19 ,anasaba abandi batanga servisi za ngombwa kumwigiraho.

Yagize ati “Turashimira umucuruzi David Kwizera wo mu karere ka Musanze uburyo yashyizeho bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana. Ni urugero rwiza guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19 Abandi batanga servisi za ngombwa barasabwa kumwigiraho.”

Mu minsi ishize nibwo Leta y’u Rwanda yasabye abanyarwanda kuguma mu rugo,ihagarika ibyo gutwara abantu n’ibintu ndetse ifunga ubucuruzi bwose uretse ubw’ibiribwa n’imiti mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda kwitwararika muri ibi bihe coronavirus yageze mu Rwanda aho ibasaba gukaraba intoki,kwirinda kuva mu ngo zabo bitari ngombwa,kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi no guhamagara 114 igihe wumvise ufite umuriro mwinshi,inkorora no guhumeka nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa