skol
fortebet

Igeragezwa ry’urukingo rwa Ebola rirakomereza mu Rwanda, ese abo rwagiraho ingaruka babaza nde?

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2019

Sponsored Ad

Kuva ejo taliki 15/4/2019 Minisiteri y’Ubuzima igiye gutanga urukingo rwa Ebola “rVSV-ZEBOV” “ rukiri mu igeragezwa” ku bajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bakira abarwayi mu duce twegereye imipaka ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) Minisante ivuga ko dushobora gukwirakwiramo icyorezo cya Ebola kurusha utundi.

Sponsored Ad

Taliki 3 Mata 2019 nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu kwirinda Ebola, Minisante, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) n’abandi bafatanyabikorwa, bateganya gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’urukingo rwa Ebola.

Taliki 5/4/2019, ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Minisitiri Gashumba yabwiye itangazamakuru ko inkingo zizatangwa ari inyunganizi ku ngamba zisanzwe n’ubwirinzi ku bantu bita ku barwayi ba Ebola.

Dr. Gashumba yavugaga ko uru rukingo ruzahabwa gusa abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bashobora kuzaba hafi umurwayi wa Ebola mu gihe haba ibyago byo kumugira.

Dr. Mazarati Jean Baptiste, umuyobozi muri RBC, washinzwe gukurikirana uko izi nkingo zizatangwa, yatangaje ko inkingo zizahabwa abantu habanje gusuzumwa ko nta ngaruka zabagiraho kandi babanje kubisinyira.

Nta rukingo rwa Ebola ruhari rwari bwemezwe, uruhari ruri mu igerageza n’ubwo kugeza ubu abo rwatewe nta ngaruka zagaragaye ko rwabagizeho.

Dr. Mazarati yabwiye Umuryango ko uru rukingo ruri mu igeragzwa ariko ngo rwizewe kuko abarutewe mbere nta kibazo bagize.

Gusa ngo nta giteganyijwe kihariye nk’indishyi kubo byazagaragara ko rwabagizeho ingaruka cyangwa se agace batuyemo.

Yagize ati:” ruriya rukingo rwatewe abantu muri Kongo, nta kibazo bagize, natwe tugiye kurukoresha, abazaruterwa bazabanza bapimwe, ndetse na nyuma bakurikiranwe byibuze iminsi 21”.

Iminsi 21 ingana n’iyo ubwandu bwa Ebola buba bumaze gukwirakwira mu mubiri w’uwayanduye yatangiye kuyirwara.

Minisante ivuga ko urukingo rwa Ebola “rVSV-ZEBOV” ari inkunga y’uruganda rukora imiti rwa Merck & Co. ruba muri Amerika, gusa uru ruganda ruri gukora igerageza n’ubwo abamaze kuruterwa muri Kongo, Liberiya na Gineya ndetse n’abagiye kuruterwa mu Rwanda bahawe amakuru asa naho rwamaze kwemezwa.

Inyandiko Minisante ivuga ko izuzuzwa n’abazaterwa uru rukingo ndetse bakayisinya Dr. Maserati yadutangarije ko itavuye ku ruganda rwakoze uru rukingo, ndetse ko na Leta nta masezerano yihariye ku ndishyi ku bazagirwaho ikibazo n’uru rukingo, mu gihe cyaba kibayeho.

Hari amakuru Umuryango wamenye ko mu ntangiriro Minisante yashakaga gutera uru rukingo rukiri mu igeragezwa abari mu nzego z’umutekano ndetse n’abashinzwe abinjira n’abasohoka bakorera mu turere Minisante ivuga ko tugeramo abava muri RDC, igihugu cyagaragayemo Ebola ariko inzego z’ubuyobozi bwabo zikabyanga.

Ubu uru rukingo bikaba biteganyijwe rugiye kugeragerezwa ku bakora isuku mu bitaro n’amavuriro mato, abajyanama b’ubuzima n’abandi bo muri turiya duce. Igikorwa kiri butangirire mu Karere ka Rubavu ku bitaro bikuru bya Gisenyi.

Minisante ivuga ko nibura abakozi bo mu buvuzi bagera ku 7,949 ngo aribo barukeneye. Inkingo zizatangira gutangwa ku wa 15 Mata 2019, mu gikorwa ivuga ko kizamara amezi ari hagati y’atatu n’atanu.

Minisante ivuga ko Uruganda Merck & Co. ari narwo rwahaye u Rwanda inkunga y’inkingo za kanseri y’inkondo y’umura zihabwa abangavu b’imyaka 12. Gusa, uru rukingo narwo ruri mu igeragezwa ntawe uzi ingaruka rushobora kuzagira ku barutewe ndetse uwo baziyambaza ngo ababe hafi mu guhangana n’izo ngaruka mu gihe byazaba bisaba amikoro.

Kugira ngo urukingo rwemezwe rutangire gucuruzwa ndetse ruterwe abantu rwemewe nk’urukingo bisaba byibuze ko runyura mu rugendo ruri hagati y’imyaka 9 na 12.

Urukingo rurabanza rukigwa muri laboratwari, rukageragerezwa ku nyamaswa ariko ibivuyemo ntibibe ihame ko no ku bantu ariko bizagenda.

Inzira zindi zose z’igerageza urukingo runyuramo rukaba rugenda rugeragerezwa ku bantu bake cyngwa se benshi bitewe n’igice cy’igerageza rugezemo hagamijwe kureba niba nta ngaruka zikomeye rubagiraho, uburyo umubiri urwihanganira, niba koko rutanga ubwirinzi bw’iyo ndwara ku mubiri, ibipimo biterwa umuntu, igihe, ahantu n’imyaka ku bazaruhabwa kugeza ku gice cya nyuma Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ko urwo rukingo rwatangira gukoreshwa rukanacuruzwa.

Imyaka urukingo rumara, amafaranga bisaba yo kwishyura abazarugeragerezwaho ndetse n’indishyi ku bazahura n’ingaruka mu gihe ruri mu igeragezwa bituma hari inkingo nyinshi inganda zari zaratangiye gukoreraho ubushakashatsi ariko zikabuhagarika nyuma.

Ku rubuga rwa OMS, aho isubiza ibisuzibo byibazwa kuri Ebola, ku kibazo cy’uko haba hari urukingo rwa Ebola ruraboneka, OMS ivuga ko kugeza ubu nta rukingo ruraboneka ariko igeragezwa rimaze gukorwa ku rukingo “rVSV-ZEBOV” rwakozwe na Merck & Co ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubuzima cya Canada aho rigeze ubu byagaragaye ko nta ngaruka rwagize ku baruhawe.

Mu nkuru ikinyamakuru le Figaro cyanditse ku italiki 12/2/2019 kivuga ko kugeza ubu abantu ibihumbi 78bamaze guterwa urukingo rwa Ebola muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kandi nta ngaruka rwabagizeho.

Gusa ikibazo cyo kwibaza, ziramutse zibayeho, hateganyijwe iki kubo zizabaho?

(Hari ibice by’inkuru yatangajwe n’ Igihe byifashishijwe twandika iyi nkuru.).

Ibitekerezo

  • Ariko se nibarize ! u Rwanda rufitiwe impuhwe kurenza ibindi bihugu byose byahakanye iryo geragezwa ku baturage babyo? Cyangwa ni genocide yahinduriwe izina? Ngo ingaruka zizabazwa nde? Ntawe kuko n’igeragezwa Leta yafatiye ibyemezo ubwayo kandi Leta ihora ifite raison. Sincère condoléances pour nous tous.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa