skol
fortebet

Ihere ijisho uduce 10 two mu mujyi wa Kigali dufite akajagari n’umwanda ukabije[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Nubwo umujyi wa Kigali uza ku isonga mu mijyi myiza yo muri Afurika,usanga hari uduce twinshi tugikeneye izindi mbaraga kugira ngo umwanda ukabije n’akajagari bibe amateka.

Sponsored Ad

Iyo witegereje neza ibiteza umwanda muri utu duce tw’Umujyi wa Kigali, usanga uturuka ku bubaka badafite ibyangombwa, abubaka inzu zitajyanye n’icyerekezo ,ndetse n’abakora ubucuruzi butemewe bwo mu kajagari, barimo bacuruza ku gataro nk’ibigori,ibisheke,inyanya,n’ibindi.

Dore uduce 10 Umunyamakuru wa UMURYANGO yabashije kugeramo:

1.Gitega – Nyarugenge

2.Kimisagara – Nyarugenge

3.Bannyahe – Gasabo

4.Gatenga – Kicukiro

5.Njamena – Kicukiro

6.Cyahafi – Nyarugenge

7.Nzove – Nyarugenge

8.Matimba – Nyarugenge

9.Kiruhura – Nyarugenge

10.Sodoma – Kicukiro

Ahandi hantu:

Gikondo

Kamenge -Kimisagara

Uko iki kibazo cy’akajagari n’umwanda cyakemuka

Ubuyobozi bw’ibanze bukwiye gukemura iki kibaza cy’akajagari bushishikariza abaturage kutubaka mu manegega cyangwa kubaka nta byangombwa ndetse no kwirida gufata ruswa babaha kugira ngo bubake badakurikije ibyo byose twavuze ruguru. Naho ku bijyanye n’umwanda ugaragara muri utu duce, abayobozi bakwiye gukora ubukangurambaga bashishikariza abaturage kutamena imyanda mu mihanda cyangwa muri za ruhurura ,babashishikariza gukorana n’amakoperative atwara umwanda.

Igitekerezo cy’umunyamakuru w’umuryango.rw

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose utu tururi twose twubakwa hatanzwe ruswa! Ariko burya ikindi gifasha guca akajagari ni uguca imihanda. Izi karitsiye Leta izahumirize icemo imihanda uwo izagonga nta cyangombwa cyo kubaka afite azisure. Kuko iyo umuhanda ubonetse, abubaka neza baraza mu kanya gato.

    Inkuru wayanditse neza ariko umwanzuro uba fake.Abo bantu uti birinde gutura mu manegeka. None niba atunzwe no kujya gutekera abo bifite kandi akazi agatangira 8h kugeza 18h urumva azajya gutura he? Ese koko nibo binangiye banze kubaka imiturirwa kimwe nabandi bagahitamo kubaka izo nzu wita umwanda presque?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa