skol
fortebet

Iki nicyo kigero cy’inzoga ushobora kunywa utwaye imodoka mu Rwanda ntibaguhane

Yanditswe: Thursday 06, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda yatangaje ibipimo by’inzoga umuntu arenza akaba yahanwa igihe atwaye imodoka ibi bipimo byagaragaye nyuma y’ikiganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’umwe mubayikurikira ku rubuga rwa Twitter.

Sponsored Ad

Ibi byaje bikurikira ubutumwa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter bukangurira abantu cyangwa abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Nyuma y’ubwo butumwa ukoresha urubuga rwa twitter witwa Mugabo Gilbert yasabye Polisi kumusobanurira urugero ntarengwa rw’inzoga umuntu adakwiye kurenza akemererwa gutwara imodoka, Polosi yamusubije ko ari 0.80 urugero rupimwa n’utwuma twabigenewe tuzwi nka ‘alcohol test cg Breathalyzer’.

Uyu yakomeje kubaza niba ibyo bipimo byapimwa mu birahuri cyangwa mu macupa akamenya neza urugero atarenza maze uwitwa Cebastien, amusubiza avuga ko biterwa n’ibiro by’umuntu, maze yifashishije imibare, yereka ko nk’umuntu ufite ibiro 80, arengeje primus imwe nini n’into yaba yamaze kurenza urugero ntarengwa.

Ibi byakomeje gusakara hirya no hino kumbuga nkoranyambaga aho abantu batandukanye bagiye batanga ibitekeerezo bitandukanye aho umwe yavuze ko banyiri utubari bagakwiye gushyira utwo twuma dupima urugero rw’inzoga umuntu yanyoye ngo byafasha abashoferi bakunda agatama bakajya bareba urugero bagezeho banywa.

Gusa hari n’abandi basaba abafite imodoka kuzisiga murugo igihe bagiye kunywa bakajya batega moto cyangwa bakitwaza abashoferi babatwara muri icyo gihe.

Polisi ivuga ko gutwara imodoka wasinze ari icyaha gihanishwa amande y’amafaranga 150,000 bikagira ingaruka k’umuntu, k’umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange

Ubu butumwa bwa Polisi y’u Rwanda busoza busaba abafite utubari gushyira ubutumwa bwibutsa abakiriya babo ububi bwo gutwara basinze, kuba bababuza gutwara bamaze gusinda ndetse no kuba babahamagarira imodoka zibacyura mu gihe bigaragara ko ka manyinya kabagezemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa