skol
fortebet

Imfungwa yanze imbabazi za perezida Magufuli ihitamo kwigumira muri gereza

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Merad Abraham,uri mu mfungwa 5 533 zarukuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu John Pombe Magufuli ku munsi w’ubwigenge, yanze gusohoka muri gereza ya Ruanda iherereye muri Mbeya ngo asubire mu muryango we.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yanze gusubira mu buzima busanzwe kubera ko ntaho afite ho kuba n’abantu asanga hanze.

Uyu mugabo yabonye ko ashobora gusohorwa muri gereza bituma yikomeretsa ku mutwe akoresheje ibuye.

Abraham yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu,kuri ubu akaba yari amaze muri gereza imyaka 19.

Nyuma y’imbabazi za perezida Magufuli,imfungwa 70 muri 279 zafunguwe kuwa Kabiri taliki ya 10 Ukuboza 2019.

Ku wa 09 Ukuboza 2019,ubwo hizihizwaga umunsi w’ubwigenge bwa Tanzania,Perezida John Pombe Magufuli yakoze agahigo ko gufungura imfungwa nyinshi mu mateka ya Tanzania aho yahaye imbabazi abagera kuri 5 533.

Ibitekerezo

  • N’ubundi ngo “Urugo rubi rurutwa na Gereza”.Uyu nawe ashobora kuba ashaka ko Gereza iguma ikamuha ibiryo by’ubuntu,aho gutaha ngo ajye kwikorera.Koko iby’ubusa biraryoha.Ariko Imana idusaba Gukora kugirango tubeho.Tukabifatanya no gushaka Imana.Imana ivuga ko abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana batazabona ubuzima bw’iteka.Byisomere muli Yohana wa mbere,igice cya 2,imirongo ya 15-17.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,tugomba kugendera kubyo bible ivuga.Ababyubahiriza,nubwo nabo bapfa,nta kabuza Imana izabazura ku munsi wa nyuma.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Abatabyemera n’abatabyitayeho cyangwa abashidikanya,ntabwo bazaba muli paradizo.Bible ivuga ko hazahembwa abizera Yesu gusa.Bisobanura ko abapfa batamwizera cyangwa biberaga mu gushaka ibyisi gusa,bible yerekana ko biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo ku irimbi bababeshya ko baba bitabye Imana.Ni ikinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa