skol
fortebet

Imidugudu 6 yo muri Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo

Yanditswe: Friday 26, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imwe mu midugudu 6 yo mu karere ka Kicukiro na Nyarugenge isubijwe muri gahunda ya Guma mu rug mu gihe kingana n’iminsi 15.

Sponsored Ad

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’aho hari abantu bagaragaweho iki cyorezo muri Kigali by’umwihariko muri utu duce nkuko amatangazo ya MINISANTE yabigaragaje.

Mu itangazo,MINALOC yavuze ko mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Koronavirusi (COVID-19) mu Mujyi wa Kigali,imidugudu 6 yo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge isubijwe muri Guma mu Rugo.

MINALOC yagaragaje ko uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku miterere y’icyo cyorezo mu duce tumwe tw’Umujyi wa Kigali.

Guhera iri joro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Kamena 2020, imidugudu yatangajwe yasubiye muri gahunda ya Guma Mu Rugo y’igihe k’iminsi 15 mu gihe hagisuzumwa imiterere y’iki cyorezo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burahumuriza abaturage bari mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo ndetse bubasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi kugira ngo basubire mu buzima busanzwe vuba.

Buratangaza ko ikigamijwe ari ukwirinda gukwirakwiza ubwandu bwa Koronavirusi mu bandi, kuko byagaragaye ko hari abagiye bahura n’abantu benshi mu bahatuwe.

Buri muturage wese arasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo kuko bishoboka ko wenda banahuye n’abandi batahatuweho ubwo burwayi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa