skol
fortebet

Imodoka z’uturere zaramukiye mu gikorwa cyo kugeza inkingo za Covid-19 hirya no hino mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 04, Mar 2021

Sponsored Ad

Imodoka z’ibitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu, muri iki gitondo zaramukiye i Masoro ahabitse inkingo za #COVID19, aho zigiye kujyana inkingo zizifashishwa muri gahunda yo gukingira izatangira mu gihugu cyose kuri uyu wa Gatanu.
Abayobozi b’ibitaro baje gufata inkingo za COVID-19 baje bitwaje ibikoresho bikonjesha byagenewe gutwarwamo ingingo zikavanwa mu cyumba kibitsemo inkingo zigashyirwa muri ibyo bikoresho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangarije kuri Twitter yayo ko inkingo za COVID-19 (...)

Sponsored Ad

Imodoka z’ibitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu, muri iki gitondo zaramukiye i Masoro ahabitse inkingo za #COVID19, aho zigiye kujyana inkingo zizifashishwa muri gahunda yo gukingira izatangira mu gihugu cyose kuri uyu wa Gatanu.

Abayobozi b’ibitaro baje gufata inkingo za COVID-19 baje bitwaje ibikoresho bikonjesha byagenewe gutwarwamo ingingo zikavanwa mu cyumba kibitsemo inkingo zigashyirwa muri ibyo bikoresho.

Minisiteri y’Ubuzima yatangarije kuri Twitter yayo ko inkingo za COVID-19 zaraye zakiriwe, uyu munsi zirarara zigejejwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima bya Leta mu gihugu hose kuko ariho igikorwa cyo gukingira kizabera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kwakira inkingo za Coronavirus, icyiciro cya mbere cyaje mu gitondo hakiriwe 240.000 za AstraZeneca mu gihe icya kabiri cyakiriwe nijoro ari iza Pfizer zingana na 102.960.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye inkingo za Pfizer zitanzwe muri gahunda ya Covax kuko ibindi byose bimaze kugerwaho n’urukingo (ni ukuvuga Ghana na Côte d’Ivoire) byahawe urwa AstraZeneca.

Izi nkingo za Pfizer zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, hamwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Nicola Bellomo.

Uru rukingo ni rumwe mu zimaze gukorwa zifite ubushobozi bwo hejuru mu kurinda umuntu kuba yakwandura iki cyorezo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko rwizewe ku kigero cya 95%. Rubikwa ahantu hari ubukonje bwa degere Celsius -70.

Ubwo yakiraga icyiciro cya mbere cy’inkingo za AstraZeneca mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko urugamba rwo gukingira Coronavirus mu Rwanda rwatangiye.

Ati “Umugambi ni uko dukingira Abanyarwanda bangana na miliyoni 7,8, bivuze ko rero urugendo rutangiye rwo kwakira inkingo uko ziboneka, muzi ko ibihugu byinshi bizishaka ariko igihugu cyacu kirakora uko gishoboye kugira ngo inkingo ziboneke tubashe gukingira abanyarwanda vuba dusubire mu murimo, ibya Guma mu Rugo tubivemo ahubwo dusubire ku kazi.”

U Rwanda rufite gahunda yagutse yo gukingira abantu bagera kuri 30 ku ijana mu mpera za 2021 ikagera kuri 60 ku ijana by’abaturage bose mu mpera za 2022. Aba mbere bazahabwa inkingo ni abakozi bashinzwe ubuzima, abandi bakozi bafite ibyago byo kwandura, abasaza, abafite indwara zitandura, impunzi, abagororwa n’abarimu.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021 ni bwo igikorwa cyo gukingira kiratangira, abazahabwa urukingo mu ba mbere bagiye guhabwa ubutumwa, aho bizajya bikorwa binyuze ku rwego rw’akarere no mu zindi nzego z’ibanze.





AMAFOTO:RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa