skol
fortebet

Impunzi z’Abarundi zigera kuri 500 zamaze guhunguka

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikiciro cya mbere cy’impunzi z’abarundi zikabakaba 500 zari zimaze igihe zarahungiye mu nkambi ya Mahama zamaze gufata imodoka zibafasha guhunguka bagasubira iwabo nyuma yo kubisaba perezida wabo Ndayishimiye.

Sponsored Ad

Nyuma y’inama yahuje Leta y’u Rwanda, iy’u Burundi ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR) mu minsi ishize bakemeranya gucyura izi mpunzi zibishaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2020,nibwo ikiciro cya mbere cy’Abarundi bahungiye mu Rwanda cyatahutse kinyuze ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera.

Abarundi batahutse batangarije itangazamakuru ko bishimiyegusubira mu Gihugu cyabo, ndetse ko nta wigeze ababuza gutahuka, ahubwo icyabiteye ari uko bamwe bari batarabyiyumvisha abandi bakabona ibyo bahunze bitararangira.

Basabye Leta y’u Burundi kubakira neza no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe. Barifuza kandi ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi unozwa bakongera guhahirana no kubana neza n’Abanyarwada nkuko byahoze.

Iyo Minisiteri yemeza ko abatahutse ari bo babisabye ku bushake bwabo, inashimangira ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha abahungiye mu Rwanda bose bifuza gusubira iwabo.

Tariki ya 26 Nyakanga 2020, ni bwo impunzi z’Abarundi 331 ziba mu nkambi ya Mahama zandikiye Perezida Evariste Ndayishimiye zimusaba ko yazifasha gutahuka gusa haza kumvikana ko hari abanditswe batabishaka biteza umwuka mubi muri iyo nkambi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko Leta y’u Rwanda itazahwema kwita ku mpunzi icumbikiye ku butaka bwayo, ndetse ikaba initeguye koroshya gahunda yo guherekeza mu mahoro impunzi zizaba zihisemo gutahuka nta gahato.

Yatangaje ko icyo gikorwa kizakorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR ndetse na za Leta bireba.

Kugeza ubu imibare ya UNHCR igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi 71,000 zirimo abarenga 60,000 baba mu nkambi ya Mahama abandi bakaba batuye mu migi itandukanye. Impunzi zavuye muri Congo u Rwanda rucumbikiye zo zirarenga ibihumbi 77.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa