skol
fortebet

Imvura idasanzwe iheruka kugwa yahitanye abantu 3 isenya amazu 215

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira ku wa 25 Mata 2020, yateje ibyago byinshi birimo guhitana abantu batatu,ikomeretsa abandi batatu,inasenya amazu atagira ingano n’imyaka ihinze irahatikirira.

Sponsored Ad

Mu itangazo iyi minisiteri yashyize kuri Twitter,yatangaje ibyangijwe n’iyi mvura ikomeye iherutse kugwa ndetse inagira inama abanyarwanda y’uko bakwitwara mu gihe hari imvura nyinshi.

Yagize iti “Mu ijoro ryo ku wa 24-25 Mata 2020, hirya no hino mu gihugu haguye imvura nyinshi itera ibiza; hapfuye abantu 3,hakomereka 3, inzu 215 zirasenyuka, imyaka iri kuri hegitari 66.3 irangirika, imihanda 11 n’ibiraro byayo 6 byangiritse n’imiyoboro 2 y’amazi, hapfa n’amatungo magufi 5.”

Imvura nyinshi yaraye iguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu yateje inkangu ahitwa Pindura mu ishyamba rya Nyungwe ndetse umuhanda Nyamagabe - Nyamasheke-Rusizi ukaba utakiri nyabagendwa.

Polisi ivuga ko abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda Muhanga- Karongi ndetse imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa

MINEMA yakomeje igira abantu inama y’ukuntu bakwitwararika kugira ngo baticwa n’imvura iri kugwa ari nyinshi muri iki gihe.

Yagize iti “Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza muri ibi bihe by’imvura nyinshi itwara ubuzima bw’abantu, yangiza imitungo itandukanye n’ibikorwaremezo.

Ibiza byiganje biterwa n’imvura nyinshi irimo inkuba,iteza inkangu,imyuzure,inkubi y’umuyaga ndetse n’urubura. MINEMA irasaba abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo:

1.Kuzirika neza no gukomeza ibisenge ku nkuta z’inzu hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe.

2.Igihe imvura igwa yiganjemo imirabyo n’imihindagano y’inkuba, abantu bagomba kwihutira kujya kugama mu nzu iri hafi;

3.Kwihutira kuva mu mazi (mu nzuzi, abareka, abashoye inka, …) igihe imvura itangiye kugwa;

4.Kwirinda gukoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi;

5.Kwirinda gukoresha telephone mu gihe cy’imvura irimo inkuba;

6.Guhoma neza inzu harindwa ko amazi yakwinjira mu nkuta;

7.Kwimuka mu nzu zidakomeye zigaragaza ibimenyetso by’uko zishobora gusenyuka;

8.Gusibura inzira z’amazi,gusukura ruhurura no kwirinda kujugunyamo imyanda;

9.Gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende,imikoki n’imyuzi.

10.Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Police n’izindi inzego.”

Kuwa 16 Mata 2020,nabwo haguye imvura nyinshi nijoro yica abantu 3, barimo 1 wo mu karere ka Nyarugenge na 2 bo muri Nyaruguru,hanangirika inzu 8 hirya no hino.

Iyo mvura yaguye saa tanu z’ijoro mu mujyi wa Kigali yari nyinshi cyane byatumye umuntu umwe ahasiga ubuzima inangiza amazu,ruhurura,n’ibicuruzwa byo muri gare ya nyabugogo.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi MINEMA, Kayumba Olivier, yatangaje ko abantu babiri bapfuye ari abagwiriwe n’inkangu mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru, undi yapfiriye mu Murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa