skol
fortebet

Nubwo imbasa yarandutse mu Rwanda kuyirwanya birakomeje

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Tariki 13 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’imbasa. Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe.
Uwihoreye Silas wo mu karere ka Nyamagabe yatangarije Umuryango ko indwara y’imbasa ayizi ariko hashize imyaka myinshi atabona umuntu uyindwaye.
Yagize ati" imbasa ndayizi. Si ya ndwara yatumaga akaguru kanyunyuka kakaba gato cyane? Hashize imyaka myinshi ntabona umuntu uyindwaye." Uwihoreye Elias umuturage w’imyaka 60
Minisitiri (...)

Sponsored Ad

Tariki 13 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’imbasa. Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe.

Uwihoreye Silas wo mu karere ka Nyamagabe yatangarije Umuryango ko indwara y’imbasa ayizi ariko hashize imyaka myinshi atabona umuntu uyindwaye.

Yagize ati" imbasa ndayizi. Si ya ndwara yatumaga akaguru kanyunyuka kakaba gato cyane? Hashize imyaka myinshi ntabona umuntu uyindwaye."

Uwihoreye Elias umuturage w’imyaka 60

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje ko nubwo indwara y’imbasa yarandutse mu Rwanda ubukangurambaga bwo kuyirwanya bukomeje.

Yagize ati "Umwanda buriya ugira ingaruka nyinshi atari n’imbasa gusa, utera umwijima n’izindi ndwara zikomeye. Igikorwa cyo gukomeza gushishikariza abaturarwanda kugira isuku ku mubiri no mu ngo tugomba kugihozaho imbaraga ntiducogore ariko nanone no kwitabira inkingo,nubwo hashije imyaka 23 iyi ndwara icitse mu gihugu.

Mu mwaka wa 1905 isi yari ituwe n’abantu 1 200 000 barwaye imbasa. Urukingo rw’iyi ndwara rwavumbuwe mu 1960. Magingo aya abantu barwaye imbasa ku Isi ni 250.

Ibihugu 125 byahawe icyemezo cy’uko byarimbuye indwara y’imbasa burundu muri byo harimo n’ u Rwanda.

Umuryango mpuzamahanga Rotary Club ufite mu nshingano kurandura indwara y’imbasa uvuga ko kuva mu 1993 nta mbasa yigeze iboneka mu Rwanda.

Abatuye Isi bagera kuri miliyari 2 bahawe Urukingo rw’imbasa. Abagera kuri miliyoni 10 basimbutse urupfu n’ubumuga bashoboraga guterwa n’imbaasa.

Ibitekerezo

  • Nubwo isi yuzuye indwara,mumenye ko nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa mu isi izaba paradizo (Revelations 21:4)
    Imana yabidusezeranije,ntishobora kubeshya.Bisome muli Tito 1:2.Nubwo byatinze kuba,bizaza nta kabuza kuko imana ikorera kuli Calendar yayo.Urugero,abahanuzi bahanuye ko YESU azaza ku isi,imyaka myinshi mbere yuko aza.Ariko byaratinze araza.Mujye mwizera ubuhanuzi bwose bwo muli Bible ko buzaba nta kabuza.Imana izabanza irimbure abantu batayumvira bose nkuko tubisoma muli Imigani 2:21,22.Hasigare gusa abantu bake bayumvira.
    Mu bantu bazarimbuka,harimo n’abantu batita kuli ibi tubabwira,ahubwo bakibera mu byisi gusa (shuguri,politics,sport,ubukwe,etc...).Abibera mu byisi gusa ntibashake imana,Bible ibita ABANZI b’imana (Yakobo 4:4).Mujye mutekereza,namwe mushake imana.Ntabwo mubona ko ubuzima ari ubusa?Ariko abantu bashaka imana,izabaha ubuzima bw’iteka.Dukore,twishimishe,etc...,ariko kandi dushake n’imana nkuko YESU yasize abidusabye (Matayo 6:33).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa