skol
fortebet

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC mu kurwanya Covid-19

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) watangaje ko abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango uyu munsi bakoze inama bifashishije ikoranabuhanga rya ’video conference’, yo kwiga ku kurwanya coronavirus n’ingaruka zayo.

Sponsored Ad

Mu bihugu bigize aka karere kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 1,798 banduye coronavirus yavuzwe bwa mbere mu karere muri Kenya tariki 12/03/2020.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uyoboye uyu muryango, yitabiriwe kandi na Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Salva Kiir wa Sudani y’Epfo.

EAC ntabwo yatangaje impamvu John Pombe Magufuli wa Tanzania na Pierre Nkurunziza w’u Burundi batayitabiriye.

Aba bategetsi bitabiriye inama bemeranyije gusangira amakuru y’ibiva mu bipimo bya Covid-19 hagati ya za minisiteri zishinzwe ubuzima, ubucuruzi, ubwikorezi, n’ibikorwa bireba uyu muryango.

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango rivuga ko bemeranyijwe kandi "gukomeza gukurikirana abatwara amakamyo n’abakorana nabo no guhana amakuru yabo".

Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka muri iyi minsi bagaragajwe na bimwe mu bihugu bigize EAC nk’abakwirakwiza iki cyorezo mu ngendo bakora bajya cyangwa bava ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam.

Aba baperezida mu nama yabo bategetse inzego z’ubuzima "gutegura uburyo buhuriweho n’akarere bwo gusuzuma no kwemeza ko abatwara amakamyo ari bazima mbere yo guhaguruka kandi bagasuzumwa buri byumweru bibiri, bagaha raporo abakuru b’ibihugu".

Iyi nama yabo yabonye ko ibikorwa by’ubuhinzi, ubucuruzi, inganda, ubukerarugendo, kwakira abantu n’imyidagaduro biri kuzahazwa n’iki cyorezo.

Biyemeza ko ibihugu bigiye gufatanye korohereza ibikorwa bitandukanye muri izi nzego, nk’ubuhinzi, mu gutunganya no kugeza umusaruro wazo ku masoko y’akarere.

Banzuye kandi kugira ibyihutirwa; gukora ibikoresho byakorerwa mu karere byo kurwanya coronavirus nk’udupfukamunwa, ’sanitizers’, amasabune, ibiribwa bitunganyije, ’ventilators’ n’ibindi no koroshya ko bigezwa ku masoko y’akarere.

Abanduye coronavirus mu bihugu byo muri EAC kugeza ubu:

Kenya - 700
Tanzania - 509
Rwanda - 285
Sudani y’Epfo - 156
Uganda - 121
Burundi - 27


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa