skol
fortebet

Inama ku bagabo bagira intege nke mu gihe cyo gutera akabariro n’icyo bakora ngo birinde cyangwa bivuze

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

Gucika intege ku bagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni bimwe mu bimenyetso biza mu buryo butandukanye mu bihe bitandukanye. Abagabo bashobora kugira iki kibazo mu gihe bagitangira igikorwa nyirizina bikagaragazwa no gusohora mu buryo bwihuse nta nicyo bari bakora kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina baba bagiye gukora.

Sponsored Ad

Igitsina cya bamwe mu bagabo gishobora kudafata umurego ngo gihagarare gikomere ku buryo biborohera gukora imibonano mpuzabitsina . Ibyo bimenyetso ni bimwe mu bigaragaza gucika intege ku bagabo ndetse bigatuma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kitagenda neza uko babyifuza .

Kutitwara neza mu gikorwa cyo gutera akabariro, ikibazo giteza imibanire mibi hagati y’abashakanye (n’abakundana rimwe na rimwe).

Ubusanzwe ni byiza ko imibonano mpuzabitsina igenda neza ku buryo abagabo n’abagore bombi bumva bishimye, hatabayeho kugira ipfunwe ku bagabo kubera iki kibazo.

Impamvu zo gucika intege ku bagabo mu gihe cy’ imibonano mpuza bitsina ni nyinshi, zishobora kuba impamvu z’uburwayi nka Diabete, indwara z’imitsi y’amaraso, imiti ikomeye ica umubiri intege, imirire mibi , hamwe no kudakora neza kw’imisemburo y’abagabo.

Bimwe mu bimenyetso byo gucika intege ku bagabo mu gihe cy’ imibonano mpuza bitsina harimo gusohora mu gihe kiminota mike cyane, kugwa kw’igitsina gabo mu gihe gito cyane, gutinda kugira ubushake, guhumeka nabi n’ibindi.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera abagabo uku gucika intege mu gihe cyo gutera akabariro harimo kudatembera neza kw’amaraso mu mubiri bituma atagera neza ku gitsina, ubwoba (fear), Umunaniro (stress), umubyibuho ukabije, ikibazo cy’imitekerereze, inzara, uburwayi bunyuranye (prostate, umuvuduko w’amaraso, umugongo, uburwayi bw’udusabo tw’intanga ngabo, impyiko, imisemburo mike cyangwa idakora neza) n’izindi zinyuranye.

Inama abaganga bagira abagabo bafite ikibazo cyo gucika intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina iya mbere ni ukwisuzumisha no gufata imiti kubera ko byagaragaye mu buhamya n’ubushakashatsi butandukanye ko imiti ikoreshwa ari imyimerere ikaba inabasha gufasha umubiri kongera gukora mu buryo busanzwe, no kugira ubushake.

Dr. Murugu, umuganga uvura akoresheje imiti ikomoka ku bimera, avuga koiki kibazo kigira imiti ikivura kigakira uretse ko n’abagabo hari imyitwarire baba bgamoba kugira ibarinda. Avuga ko mu miti atanga harimo n’ivura impamvu zose zituma umuntu agira ubushake buke bwo gutera akabariro; zirimo uburwayi, imbaraga nke n’ibibazo binyuranye.

Umwe mu miti Dr. Murugu atanga ivura ikibazo cyo gutera akabariro ku bagabo

Iyi miti ikomoka ku bimera akoresha avuga ko ari ingenzi mu kuvura abagabo bagira intege nke mu mibonano mpuzabitsina, abagira ubushake buke ikanafasha igitsina gabo guhagarara kigakomera, mu gihe cyo gutera akabariro .Ikindi ni uko yongera amasohoro n’umubare w’intanga ngabo ukanazifasha gukomera (masculinity vitality).

Dr. Murugu yafunguye ivuriro “Murugu Rwanda Clinic” mu karere ka Gasabo i Nyarutarama aho bita mu Kabuga ka Nyarutarama ndetse kuri ubu yatangiye kwakira abivuza indwara zitandukanye zirimo izo mu nda ndetse n’izindi ndawara za karande zibasira abantu.

Dr. Murugu agira inama abagabo bakurikiza mu mibereho yabo zirimo kugabanya inzoga n’itabi, gukora siporo, kurya indyo yuzuye, gukora imibobano mpuza bitsina ikingiye igihe cyose ari ngombwa, ikiganiro hagati y’abashakanye cyangwa abakundana n’ibindi.

Niba ukeneye inama z’uyu muganga wahamagara kuri telefoni igendanwa nomero 0781000143 cyangwa 0783786569.

Ibitekerezo

  • Nkuko Imigani 5:15-20 havuga,Imibonano mpuza-bitsina ni kimwe mu bintu Imana yaduhaye kugirango twishime.Gusa tujye twibuka ko imaze kuturema,yaduhaye amategeko tugomba kugenderaho.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi banga kumvira Imana.Urugero,abasambanyi mu isi ni millions and millions.Abarwana mu ntambara zuzuye mu isi,nabo ni benshi cyane.Nyamara Imana itubuza kurwana.Abiba,abakora amanyanga,abarya ruswa,abibera mu byisi gusa ntibashake Imana,etc...ntibabarika.Niyo mpamvu kugirango isi izabe Paradizo,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.

    Umuti ugura angshe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa