skol
fortebet

Indwara y’umunaniro no guhangayika zifata benshi mu bakozi mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

U Rwanda rwifatanije n’ ibindi bihugu byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, abakora mu birebana n’ ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko abakoresha bashobora gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bagabanya stress abakozi bagira mu kazi.
Ministeri y’ ubuzima yahurije hamwe abashinzwe abakozi mu bigo bya Leta no mu nzego z’ abikorera baganira ku birebana nuko umukozi yakora akazi ke neza bidahungabanije umuzima bwe bwo mu mutwe. Dr. Jean Damascene avuga ko (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rwifatanije n’ ibindi bihugu byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, abakora mu birebana n’ ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko abakoresha bashobora gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bagabanya stress abakozi bagira mu kazi.

Ministeri y’ ubuzima yahurije hamwe abashinzwe abakozi mu bigo bya Leta no mu nzego z’ abikorera baganira ku birebana nuko umukozi yakora akazi ke neza bidahungabanije umuzima bwe bwo mu mutwe. Dr. Jean Damascene avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje isano iri hagati ya stress umuntu ahura nayo mu kazi, no kwangirika k’ ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Yagize ati, "Iyo umukozi afite ikibazo cyo mu mutwe ntigishakirwe umuti, agira indwara zo mu mutwe. Izo ndwara nazo ziba zisaba ko yivuza kugirango atagira ubumuga bwo mu mutwe. Harimo abo biviramo guta akazi, abandi bakajya mu mihanda, abandi mu biyobyabwenge. Hari abandi biyahura kandi ntacyo bari babuze, bahembwaga. Niba umukozi afite ikibazo cyo mu mutwe cyangwa ikindi cy’ ubuzima agomba kukiganiraho n’umukoresha kugirango umukozi ntiyice akazi cyangwa ngo bimuviremo urupfu cyangwa kwiyahura."

Bamwe ma bashinzwe abakozi mu bigo bavuga ko bagerageza korohereza abakozi kugirango bakore akazi kabo batekanye. Ministeri y’ abakozi ba Leta n’ umurimo yo ivuga ko ab akozi bagomba gukora akazi kabo neza ariko banazirikana ko kuruhuka ari uburenganzira bwabo.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko, umuntu 1 mu bakozi 5 iyo ari mu kazi agira ibibazo bijyanye n’ ubuzima bwo mu mutwe. Abagera ku 10% ngo bareka akazi bitewe no kugira agahinda gakabije , naho abagera kuri 50% mu bafite iki kibazo ntibivuza neza uko bikwiye. Ubushakashatsi kandi ngo bwagaragaje ko Depression iri ku kigero cya 40% mu gihe Stress yo iri ku kigero cya 80%.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa