addresiya
Kigali
startimes

Indwara ya Asima (Asthma) ishobora kuvurwa igakira? Umva icyo abaganga bavuga

Amakuru   Yanditswe na: Ubwanditsi 3 June 2019 Yasuwe: 2239

Asthma (soma asima) ni indwara y’ubuhumekero yongera ubukana bitewe n’umubiri w’umuntu ku giti cye, ihindagurika ry’ikirere, kwimuka cyangwa se aho umuntu ari.



Abenshi mu barwara Asthma ibatera ibibazo by’ubuhumekero cyane cyane nijoro, mu gitondo, bamaze gukora siporo cyangwa se mu bihe hakonje cyane.

Ibibazo by’ubuhumekero kandi biterwa na Asthma bishobora guturuka ku kutihangana k’umubiri ku bintu bimwe na bimwe nk’umwotsi,ivumbi n’ibindi. Abarwayi ba Asthma bagira ibibazo byo guhumeka, kuribwa mu gatuza, gukorora no gusemeka ndetse no guhera umwuka.

Dr. Murugu usanzwe afite ivuriro rivura hifashishijwe imiti bakora mu bimera avuga ko bafite umuti uvura indwara ya Asima igakira burundu mu gihe cy’amezi ane.

Dr. Murugu avuga ko umuti bakoze bifashishije ibimera uvura Asthma mu gihe cy’amezi ane gusa kandi mu gihe watangiye gufata uyu muti biba bitakiri ngombwa kugira ubwoba ko iyi ndwara yagufatira aho ariho hose ngo wirirwe witwaza ipombo igufasha guhumeka.

Yagize ati:” Umuti twakoze mu bimera, ukomatanyije n’imirire ijyanye n’inama tugira umurwayi watumye kuva mu myaka 17 ishize tubasha kuvura iyi ndwara ya Asthma mu gihe kigufi cyane cy’amezi ane umurwayi atangiye imiti”.


Dr. Murugu

N’ubwo Asthma ubusanzwe ari indwara ibarirwa mu ndwara za karande, Dr. Murugu avuga ko mbere y’umwaka wa 2000 mbere y’uko atangira ivuriro rye rivura hifashishijwe imiti y’ibimera, yabanje gukora ubushakashatsi ku miti abavuzi ba gakondo bokoreshaga mu buvuzi bwabo nyuma akaza gukoramo umuti ushobora kuvura indwara hafi ya zose za karande.

Yagize ati:” Twakoze ubushakashatsi ku miti yose abavuzi ba gakondo bakoreshaga, ubu hafi ya bose ntabwo bakivura, twegeranyije imiti y’ibimera bakoreshaga mu kuvura, nyihuza n’ubuhanga nari mfite muri Labo maze nkoramo umuti kugeza ubu ubasha kuvura indwara zigera kuri 95% za karande zizahaza abantu”.

Dr Peter Murugu ukomoka muri Kenya ni umuvuzi ukoresha ibimera, akavura zimwe mu ndwara zikomeye zigakira burundu. Dr Peter Murugu avura indwara zitandukanye zirimo amibe, igifu, umwijima, impyiko, asthma, imitsi, indwara n’ibibazo binyuranye bituma abagabo babura intege mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’izindi zitandukanye.

Hashize iminsi Dr. Murugu afunguye ivuriro “Murugu Clinics” mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama aho bita mu Kabuga ka Nyarutarama ndetse rikaba ryakira abivuza indwara zitandukanye zirimo n’iza karande ziba zarananiranye.

Ushobora kubahamagara kuri telefoni igendanwa 0781000143 cyangwa 0783786569 cyangwa se ukabandukira kuri pemurugu33@gmail.com cyangwa ugasura urubaga rwabo www.muruguasthmacure.com

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujyi wa Kamembe uri kugaragaramo abarwayi ba COVID-19 benshi wasubijwe...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yamaze gutangaza ko umujyi wa kamembe...
4 June 2020 Yasuwe: 2008 1

Polisi y’u Rwanda yatangaje byinshi kuri wa mupolisikazi uheruka kwicwa na...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umupolisikazi uheruka kwicwa na coronavirus...
4 June 2020 Yasuwe: 6326 0

Covid-19:Handuye abantu 13 mu Rwanda hakira abandi 2 kuri uyu wa...

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kuri uyu wa 03 Kamena 2020...
3 June 2020 Yasuwe: 1298 0

Perezida Kagame yitabiriye inama ya OACPS yize ku ngamba zo gukomeza...

Kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 03 Kamena 2020, Perezida Kagame yitabiriye...
3 June 2020 Yasuwe: 659 0

IFOTO Y’UMUNSI: Umugenzi yaciye ibintu kubera ukuntu yahoberanye ubwuzu Moto...

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwiriye ifoto y’umugenzi...
3 June 2020 Yasuwe: 5528 1

Umupolisikazi yabaye umunyarwanda wa kabiri wahitanwe n’icyorezo cya...

Umuntu wa kabiri yishwe na COVID19 mu Rwanda. Ni umupolisi wari waragiye mu...
3 June 2020 Yasuwe: 4265 1