skol
fortebet

Iyo ucitse ukuguru utanga arenga 400 000 Frw buri myaka 3 ku nsimburangingo

Yanditswe: Sunday 03, Dec 2017

Sponsored Ad

Abantu bafite ubumuga bishimira ko Leta y’u Rwanda isigaye ibitaho by’ umwihariko, gusa ngo babangamiwe no kuba insimburangingo ziri ku giciro kitoroheye buri wese no kuba ziboneka hake binyuranyije n’ uko itegeko ribiteganya.
Tariki 3 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bantu bafite ubumuga. U Rwanda rwawizihirije I Gahini mu karere ka Kayonza gafite abantu barenga ibihumbi 4 bafite ubumuga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Ushinzwe Imibereho Myiza (...)

Sponsored Ad

Abantu bafite ubumuga bishimira ko Leta y’u Rwanda isigaye ibitaho by’ umwihariko, gusa ngo babangamiwe no kuba insimburangingo ziri ku giciro kitoroheye buri wese no kuba ziboneka hake binyuranyije n’ uko itegeko ribiteganya.

Tariki 3 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bantu bafite ubumuga. U Rwanda rwawizihirije I Gahini mu karere ka Kayonza gafite abantu barenga ibihumbi 4 bafite ubumuga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Dr Alvera Mukabaramba yasuye ikigo Gahini Rehabilitation Center, kivura abafite ubumuga kikanabakorera insimburangingo, atungurwa no gusanga mu gihugu hose insimburangingo zitangirwa ku bitaro byo ku rwego rw’ intara kandi amategeko arengera abantu bafite ubumuga avuga ko insimburangingo zitangirwa ku bitaro by’ akarere.

Umuyobozi w’ ibitaro bya Gahini yabwiye Dr Mukabaramba ko ibitaro ayoboye bidafite uburenganzira bwo kwandikira umuntu insimburangingo kuko bitaremerwa nk’ ibitaro by’ intara.

Dr Mukabaramba ati “Oya! Itegeko rivuga ngo insimburangigo zitangirwe ku bitaro by’ akarere”

Guverineri w’ intara y’ iburasirazuba MufurukyeFred yasabye iki kigo ko cyandika iki kibazo n’ ibindi bidasobanutse bikazashyikirizwa Dr Mukabaramba mu nyandiko.

Insimburangingo y’ ukuru ya make ni 400 000. Ibi biri bituma hari abazikeneye batazibona kubera ubushobozi buke kuko zidatangirwa kuri mituelle de santé.

Habimana Jean Bosco, yacitse ukuguru, yitwaza imbago nta nsimburangingo, yatangarije UMURYANGO ko kuba adafite insimburangingo byatewe n’ amikoro make.


Habimana Jean Bosco, wacitse ukuguru akabura ubushobozi bwo kugura insimburangingo

Yagize ati “Nta nsimburangingo mfite, naje hano (ku kigo cya Gahini gikora insimburangingo kikanatoza abantu bafite ubumuga kuzigenderamo) bansha ibihumbi 400, ndayabura”

Habimana avuga ko abonye insimburangigo y’ ukuguru kwe kwacitse, byajya bimwohereza gukora ingendo akabasha no gukora akazi ke k’ ubuhinzi bimworoheye.

Umuyobozi w’ ikigo cya Gahini gikora insimburangingo yavuze ko insimburangingo ibifite uburambe bw’ imyaka itatu itarasimbuzwa. Avuga ko igura amafaranga y’ u Rwanda ari hagati ya 400 000 na 800 000.

Dr Alvera Mukabaramba

Dr Alvera Mukabaramba yasabye ko byihutishwa abakeneye insimburangingo bakajya bazibona ku bwisungane mu kwivuza bwa RAMA na mituelle de santé.

UMURYANGO waganiriye na bamwe mu bantu bafite ubumuga bawutangariza ko bishimira kuba Leta y’ u Rwanda ibaha inguzanyo ya 100 000 yo gukoresha imishinga bakazishyura 50 000. Bavuga ko aya mafaranga abafasha kudasabiriza, gusa ngo hari abo atageraho bitewe n’ uko batabasha kwigeza ku biro by’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze.

Mu nsimbura ngingo zikorerwa mu Rwanda ntiharimo inkoni z’ abantu bafite ubumuga bwo kutabona n’ amagare y’ amafite ubumuga bw’ amaguru. Ibi byombi bitumizwa hanze ku giciro gihanitse.

Umuryango w’ Abibumbye watangiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ abantu bafite ubumuga mu mwaka wa 1992, mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 10, hanahembwa abantu babaye indashyikirwa mu kwita ku bantu bafite ubumuga.


Lisa Harding, umuzungukazi watangije kwita kubafite ubumuga i Gahini yahawe igikombe

Mu bahawe ibikombe harimo Umuzungukazi witwa Lisa Harding watangije igikorwa cyo kwita ku bantu bafite ubumuga I Gahini mu mwaka wa 1980.
Musenyeri Birindabagabo Alex, ukuriye diyozeye ya Gahini mu itorera ry’ abaporotesitani mu Rwanda nawe wahawe igihembo ku bw’ ibikorwa diyoseze ayoboye yakoze byo kwita ku bafite ubumuga yavuze ko igihembo Harding yahawe agikwiriye.

Yagize ati “Nibyiza ko duhemba abantu bakiriho bakanabimenya ko twabashimiye. Harding igihembo yahawe aragikwiriye kuko niwe watangije igikorwa cyo kwita kubafite ubumuga hano I Gahini

Madamu Lisa ndumva twamugereranya na Fraipont Ndagijimana watagije ibi bikorwa muri HVP GATAGARA.” Dr Mukabaramba.

Niyomugabo Romalis, Perezida wa NCPD


Inguzango y’ ibihumbi 100 abantu bafite ubumuga bahabwa bakazishyura ibihumbi 50 ibafasha kwiteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa