skol
fortebet

Kamonyi: Coaster yagonganye n’Ivatiri abantu 6 barakomereka

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganiye n’ivatiri mu ikorosi ryiswe mu ry’Abasomari riherereye mu Murenge wa Musambira, hepfo gato y’isantere y’ubucuruzi, ku gicamunsi cy’uyu wa 03 Ukwakira 2020, ahagana ku i saa cyenda n’iminota itanu,bituma abantu 6 bakomereka.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka ya coaster ya Kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Express yagonganye n’ivatiri yaturukaga mu kindi cyerekezo hakomereka abantu 6.

Iyi modoka ya Coaster ya Volcano yari ihagurutse I Muhanga I saa munani n’iminota 45 yerekeza Kigali, nkuko shoferi wayo yabitangarije Ikinyamakuru Intyoza.com dukesha iyi nkuru,yazamukaga igana mu isantere y’ubucuruzi ya Musambira, mu ikorosi rihari ryiswe mu ry’Abasomari, igongana n’ivatiri yamanukaga.

Muri iyi mpanuka, abantu batandatu bakomeretse harimo abashoferi b’imodoka zombi n’abandi babiri bigaragara ko bakomeretse cyane.

Umwe muri aba bantu babiri yaviriranaga mu mutwe, ajyanwa hamwe na bane bandi ku kigo nderabuzima cya Musambira, mu gihe undi wa Gatanu yari akiri mu modoka avuga ko yavunitse ukuguru, hategerejwe Imbangukiragutabara.

Umushoferi witwa Ndahayo wari utwaye Kwasiteri, yabwiye umunyamakuru ko yahagurutse Muhanga I saa munani n’iminota 45, ubwo yazamukaga muri iri korosi agana mu isantere ya Musambira ngo yabonye ivatiri ita umuhanda imusanga mu mokono abura aho akwepera, impanuka iba irabaye.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ntoya,we yavuze ko ibyabaye ntabyo yibuka. Uyu nawe ari mu batwawe kwa muganga I Musambira. Imbangukiragutara yavuye Kabgayi yageze ahabereye impanuka nyuma y’isaha, itwara umwe muri aba bantu 6 bakomeretse wari wasigaye mu modoka.

Abaturage bari ahabereye iyi mpanuka, babwiye iki kinyamakuru ko muri iri korosi kenshi hakunze kubera impanuka. Bavuga ko biba bibi cyane iyo nk’akavura kaguye cyangwa se hari ikindi cyose cyatuma umuhanda unyerera.

Polisi yageze ahabereye impanuka igerageza gufasha abakomeretse, gufasha imodoka ngo zibashe gutambuka neza no gushaka uko abakomeretse bagera kwa muganga.

Source: INTYOZA.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa