skol
fortebet

Kamonyi : Umubyeyi aravuga ko yagiye mu musarane umwana akamucika akagwamo

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

Mu masaha y’ umugoroba w’ akabwibwi tariki 3 Nyakanga 2018 nibwo mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bitare mu Murenge wa Karama ibi byabaye.
Uru ruhinja na nyina bahise bajyanwa kwa mugana amakuru akaba avuga ko uru ruhinja rutapfuye nk’ uko byatangajwe na Intyoza.
Uyu mubyeyi yahakanye ibivugwa ko yashatse kwihekura uwo yari yibarutse avuga ko ibyamubayeho atari yabigambiriye.
Yagize ati “Ntabwo nari mfite gahunda yo kumuta mu musarane, nagiye muri wese agwamo, inda nari nayiriweho uretse ko (...)

Sponsored Ad

Mu masaha y’ umugoroba w’ akabwibwi tariki 3 Nyakanga 2018 nibwo mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Bitare mu Murenge wa Karama ibi byabaye.

Uru ruhinja na nyina bahise bajyanwa kwa mugana amakuru akaba avuga ko uru ruhinja rutapfuye nk’ uko byatangajwe na Intyoza.

Uyu mubyeyi yahakanye ibivugwa ko yashatse kwihekura uwo yari yibarutse avuga ko ibyamubayeho atari yabigambiriye.

Yagize ati “Ntabwo nari mfite gahunda yo kumuta mu musarane, nagiye muri wese agwamo, inda nari nayiriweho uretse ko ntari nzi ko ndi bubyare uyu munsi, ibyabaye si nabishakaga nanjye byantunguye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama Nsengiyumva Celestin yavuze ko urwo ruhinja rwatabawe n’ abaturage n’ ubuyobozi bw’ umudugudu.

Yagize ati “Amakuru amaze kumenyekana, ubuyobozi bw’Umudugudu buri kumwe n’abaturage bahise bakura umwana muri tuwarete byihuse ku gira ngo atagira ikibazo.”

Avuga ko umwana yakuwemo ari muzima bahita bamwirukankana ku bitaro bya Remera-Rukoma, bakamarayo igihe kinini kugira ngo bataramenya ko umwana ameze neza, nyuma abanganga bakababwira umwana nta kibazo yagize.

Mu gihe uruhinja rwakuwe mu musarane rwajyanwaga kwa muganga, barujyananye na nyira warubyaye kugira ngo nawe yitabweho. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karama buvuga ko uyu mubyeyi nubwo ari kwitabwaho n’abaganga, Polisi nayo ngo imucungiye hafi kugira ngo namara kwitabwaho ashyikirizwe ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa