Kigali

Kamonyi: Umugabo yishe umwana we w’imyaka 3 amushinja kunyara ku buriri

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 12 December 2017 Yasuwe: 467

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana.

Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo azashyikirizwe inkiko zibifitiye ububasha.

Nyandwi Mustafa yari amaze iminsi atakibana n’umugore we kuko n’uyu mwana ashinjwa kwica witwaga Ndayishimiye Martin (bakunda kwita Irakoze) yarererwaga kwa Nyirakuru bari baturanye.

Nyirakuru yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko yavuye iwe agiye gusenga yagaruka mu rugo agasanga umwana yakubiswe.Ngo yinjiye mu cyumba asanga umwana araryamye abona yogejwe.

Yagize ati “Navuye ahari ari kuwa gatandatu mu gitondo tugiye nka Chorali gusura umushumba wacu, umwana musigana na se.Twaje ku cyumweru nageze hano saa mbili ndinjira njya mu nzu.Nasanze ku muryango hadakinze ndahamagara ‘irakoze,irakoze reka data’.”

Yakomeje avuga ko yahamagaye umukazana we akamubaza aho umwuzukuru we ari kuko yamuhamagara akamubura.Ati “Mpita mpamagarara umukazana wanjye ndamubaza nti ko mpamagara nkamubura ari aho ngaho ? aransubiza ko adahari ati ‘n’uyu munsi ntitwamubonye ahubwo twari twagize ngo hari ahantu wamujyanye’.

Ngo yinjiye mu cyumba asanga umwana yakarabijwe (yogejwe).Avuga ko yamwicaje ku buriri bikanga agakomeza kugaragaraza ko yarembye, amwihutana ku bitaro bya Musambira ariko abaganga bamubwira ko yamukomezanya ku bitaro bya Rukoma.

Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko ‘sinzi icyo namukorera gukubita umwana w’imyaka itatu’Abandi bavuga ko ibyakozwe n’uyu mugabo batabasha kubyiyumvisha neza.

Kuruhande rw’Umurenge wa Musambira bemeje ko uyu mwana yaguye ku bitaro bya Rukoma kandi ko na se yahise atabwa muri yombi.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali: Ahacururizwaga inyama hari isuku nke hafunzwe

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri...
24 February 2018 Yasuwe: 260 0

Rusizi: Akeneye ubufasha bwawe, umwana we yamize igiceri cy’i 100 gihagama...

Umubyeyi witwa Mukashyaka Louise utuye mu Mudugudu wa Nyabihanga mu Kagari...
20 February 2018 Yasuwe: 2112 1

Musanze: Abanyeshuri 82 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya...

Abanyeshuri bagera kuri 82 biga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Muko riherereye...
15 February 2018 Yasuwe: 1081 0

Karongi: Ku myaka 50, intoki, amano n’ikirenge byatobowe n’amavunja-AMAFOTO

Umugabo witwa Iribanje Ildefonse uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko utuye...
14 February 2018 Yasuwe: 1727 2

Kigali: Umugore yafatanywe uruhinja yibye

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugore wari wibye uruhinja rw’amezi...
11 February 2018 Yasuwe: 2951 0

2019 abarenga ibihumbi 3 bazatangira kwivuriza mu bitaro by’ akarere ka...

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare nibwo abayobozi barimo na...
9 February 2018 Yasuwe: 847 0