Kigali

Kamonyi: Umugabo yishe umwana we w’imyaka 3 amushinja kunyara ku buriri

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 12 December 2017 Yasuwe: 478

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana.

Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo azashyikirizwe inkiko zibifitiye ububasha.

Nyandwi Mustafa yari amaze iminsi atakibana n’umugore we kuko n’uyu mwana ashinjwa kwica witwaga Ndayishimiye Martin (bakunda kwita Irakoze) yarererwaga kwa Nyirakuru bari baturanye.

Nyirakuru yabwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko yavuye iwe agiye gusenga yagaruka mu rugo agasanga umwana yakubiswe.Ngo yinjiye mu cyumba asanga umwana araryamye abona yogejwe.

Yagize ati “Navuye ahari ari kuwa gatandatu mu gitondo tugiye nka Chorali gusura umushumba wacu, umwana musigana na se.Twaje ku cyumweru nageze hano saa mbili ndinjira njya mu nzu.Nasanze ku muryango hadakinze ndahamagara ‘irakoze,irakoze reka data’.”

Yakomeje avuga ko yahamagaye umukazana we akamubaza aho umwuzukuru we ari kuko yamuhamagara akamubura.Ati “Mpita mpamagarara umukazana wanjye ndamubaza nti ko mpamagara nkamubura ari aho ngaho ? aransubiza ko adahari ati ‘n’uyu munsi ntitwamubonye ahubwo twari twagize ngo hari ahantu wamujyanye’.

Ngo yinjiye mu cyumba asanga umwana yakarabijwe (yogejwe).Avuga ko yamwicaje ku buriri bikanga agakomeza kugaragaraza ko yarembye, amwihutana ku bitaro bya Musambira ariko abaganga bamubwira ko yamukomezanya ku bitaro bya Rukoma.

Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko ‘sinzi icyo namukorera gukubita umwana w’imyaka itatu’Abandi bavuga ko ibyakozwe n’uyu mugabo batabasha kubyiyumvisha neza.

Kuruhande rw’Umurenge wa Musambira bemeje ko uyu mwana yaguye ku bitaro bya Rukoma kandi ko na se yahise atabwa muri yombi.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisante: Abayobozi b’imali n’ubutegetsi mu bitaro (DAF) byagaragaye ko...

Dr. Diane GASHUMBA: Minisitiri w’Ubuzima Mu mpera z’icyumweru gishize...
15 May 2018 Yasuwe: 13543 35

Umuntu uzakubwira ngo genda ukomeze ubyare uzamubwire aze agufashe kurera...

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye ababyeyi ku byara abo...
14 May 2018 Yasuwe: 817 0

Rulindo: Abana baguwe nabi nyuma yo kugaburirwa inzoka

Rulindo: Abana baguwe nabi nyuma yo kugaburirwa inzoka Abana babiri...
31 March 2018 Yasuwe: 4993 1

Bwa mbere Kigali igiye kwakira inama nini izitabirwa n’ abantu 10...

Mu mpera z’ umwaka utaha I Kigali mu Rwanda hazabera inama nini ivuga kuri...
24 March 2018 Yasuwe: 2828 0

Msgr Bimenyimana Jean Damascène wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu yaguye...

Kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Musenyeli...
11 March 2018 Yasuwe: 1721 1

Nyaruguru: Nyakwigendera Karamba biravugwa ko yazize inzara, abandi...

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye batujwe mu mudugudu...
11 March 2018 Yasuwe: 7518 6