skol
fortebet

Kamonyi: Umwana yatwikishijwe icyuma gishyushye ku gitsina

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Inzego zibanze zo zifatanyije na Polisi y’igihugu bari gushakisha umukecuru witwa Ntamugize Eugenie uri mu kigero cy’imyaka 67 aho akurikiranyweho gutwika umwana uri mu kigero cy’imyaka irindwi ku myanya ndangagitsina.
Ibi byabereye Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Uyu mukecuru yatwitse uyu mwana, ku munwa no mu maso akoresheje icyuma gishyushye amuziza ko aka kana kasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 4 y’amavuko. (...)

Sponsored Ad

Inzego zibanze zo zifatanyije na Polisi y’igihugu bari gushakisha umukecuru witwa Ntamugize Eugenie uri mu kigero cy’imyaka 67 aho akurikiranyweho gutwika umwana uri mu kigero cy’imyaka irindwi ku myanya ndangagitsina.

Ibi byabereye Mudugudu wa Nyabitare mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mukecuru yatwitse uyu mwana, ku munwa no mu maso akoresheje icyuma gishyushye amuziza ko aka kana kasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 4 y’amavuko.

Ababyeyi b’uyu mwana watwitse ndetse na Nyirasenge babwiye Radio 1 ducyesha iyi nkuru ko batunguwe n’ibyakozwe n’uyu mukecuru kugeza ubu uri gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Umubyeyi ati “N’uko anshingamo igishiriraaaa.Niba azaba umugabo ntabwo mbizi nicyo kibazo dufite.”Uyu mubyeyi we nawe avuga ko yumvise abaturage bavuga ko umwana we yatwitswe bitewe n’uko yasambanyije umwuzukuru w’uwo mukecuru.

Nyirasenge ati :"Umwana naje kumenya ko arimo kubora(kwangirika) nyuma nibwo nahise njya kwitabaza Polisi.Polisi integeka kumujyana kwa muganga ku Kacyiru.(Arimyoza), Ku kacyiru nagiyeyo ndavuza ubu nongeye kwitabaza polisi kugirango inkurikiranire uwo muntu none yanze kuboneka.

Kuruhande rw’abaturage batuye muri aka gace baravuga ko ari amahano kuko kuba umwana yakosa atagahawe igihano nkakiriya.Ngo ni iyicarubozo rikorerwa abantu.Umwe mu baturage yavuze ko uwo mukecuru akwiye gushakishwa agahanwa ngo yakabaye yarakubise uwo mwana akanyafu aho kumutwika.

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyenzi ariwe Epimaque yavuze ko uwo mwana yihutanwe kwa muganga mu gihe umukecuru we akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano kugeza ubu.

Yasabye abaturage kwirinda kwihanira kuko ari umuco mubi kandi ko bizeye neza ko uwo mukecuru amategeko azakora akazi kayo.Yavuze ko atagakwiye kuba yarahamije uwo mwana ko yasambanyije umwuzukuru kuko ibyo byemezwa n’abaganga.

Yavuze ko uwo mukecuru koko yatorotse ariko ko hari ahantu bacyeka ari ari naho bakomeje gushakiriza.Kugeza ubu,haribazwa ahazaza h’uwo mwana kuko yatwitswe bikomeye akaba ari koroherwa mu bitaro bya Kacyiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa