skol
fortebet

Kamonyi: Ushinzwe amasomo yahisemo kuba umumotari kubera Coronavirus

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ushinzwe amasomo (préfet des études) ku ishuri ryisumbuye mu karere ka Kamonyi mu majyepfo y’u Rwanda,Olivier Umuhire,yavuze ko kuba atazi igihe amashuri azongera gufungurirwa aribyo byatumye yiyemeza gutwara abagenzi kuri moto ngo yunganire umugore we ubu udahembwa.

Sponsored Ad

Icyorezo cya coronavirus cyagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu benshi ku isi babuze aho bakuraga ikibabeshaho, mu Rwanda abarimu bo mu mashuri yigenga ni bamwe mu bakomerewe.

Kuva mu kwezi kwa gatatu amashuri yose arafunze, abarimu ba leta bo bakomeza guhembwa kimwe na Olivier Umuhire, ariko umugore we wigisha ku ishuri ryigenga we ubu ntacyo abona.

Bwana Umuhire yabwiye BBCati: "Icyemezo cyo guhindura akazi natangiye kugitekerezaho numvise bavuze ko tuzatangira amashuri mu kwa cyenda, nari umukozi ukorera leta n’ubu ndiwe, ariko madamu yakoreraga privée (ikigo kigenga), yahagaritse akazi mu kwezi kwa gatatu, urumva ni njyewe ubazwa ibintu byose, mpita mvuga nti ntabwo ari byiza ko umwana yazarwara nkajya gusaba amafaranga kandi mfite moto, mpita mfata umwanzuro."

Aka kazi gatuma yizigamira nibura ibihumbi bitatu ku munsi. Arakomeza ati:

"Ubusanzwe hano mu cyaro ukorera boss ’amuverisa’ (versement) ibihumbi bitatu ku munsi, moto yanyweye nawe yibariye. Nanjye niko nabigenje, naravuze nti kuri konti nzajya nizigamira bitatu buri munsi, arenzeho nyagumane nyagure essence cyangwa utundi tuntu dufasha mu buzima busanzwe."

Mu Rwanda, ntihazwi igihe amashuri azongera gufungurira, minisitiri w’intebe aherutse kuvugira mu nteko ishingamategeko ko igihe bari bihaye cy’ukwezi kwa cyenda nikigera hazarebwa uko icyorezo gihagaze, bagafata umwanzuro.

Abanduye coronavirus mu Rwanda ubu bamaze kurenga 1,800, mu minsi 10 ishize habonetse abantu hafi 400 bashya bayanduye.

Bwana Umuhire umaze imyaka 10 mu bwarimu, avuga ko ari umwuga yavanyemo byinshi adashobora gusimbuza uwo gutwara moto, ko azasubira kwigisha igihe amashuri azafungurira.

Ati: "...Kuri moto haba ’risques’ nyinshi kurusha akazi k’uburezi, [nubwo] hari ababigoreka bakavuga ngo bahembwa macyeya, ni macyeya ariko araza..."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa