Kigali

Kamonyi: Uzwi nk’umupfumu arakekwaho gusambanya umwana

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 13 December 2017 Yasuwe: 825

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Musambira ifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari gushakisha umugabo bivugwa ko yari umupfumu akaba akekwaho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 38 y’amavuko arigushakishwa ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa ubwo yari amushyiriye telefone ngo amushyiriremo umuriro.Uyu mugabo usanzwe ufatwa nk’umupfumu ngo yahise yambika impu z’inyamaswa zitandukanye uyu mukobwa maze atangira kumusambanya.

Umwe mu baturage baganiriye na Radio 1 ducyesha iyi nkuru bagize bati "Hari umuntu wigize umupfumu ubundi bamwita Ntaruvugiro Jean Damscene bakunda kwita Gigi.Yafashe umwana ku ngufu ngo yamusanze ahantu hitwa I Mbano ni mudugudu duturanye ngo aramubwira ngo nari nje gucaginga aramubwira ngo naze ajye kumucagingira.Kumugeza iwe rero yahise amufata ku ngufu.”

Uyu muturage kandi akomeza avuga ko uyu mupfumu yagiye gusambanya uyu mukobwa akabanza kumwambika impu z’inyamaswa.

Hari abaturage bavuga ko impamvu uyu mugabo adafatwa ari uko umukuru w’umudugudu ngo amukingira ikibaba kuko ari umuvandimwe we bityo ngo akaba arimo kumuburira mbere iyo amenye ko bagiye kumushakira mu gace yihishemo.

Undi nawe ati “Ikiriho kiri kuvugwa n’uko mudugudu akingira uwo mukuru we ikibaba ntaboneke kandi yarakoze amahano agomba kuyakurikiranwaho na Polisi n’ubuyobozi butuyobora.”

Uyu muturage kandi yavuze ko yavuye iwe amubonye ariko ko ubuyobozi bumushaka ntaboneke.

Muvunyi Etienne, uyobora umurenge wa Musambira yavuze ko batahamya neza niba koko uyu muyobozi w’umudugudu akingira ikibaba uyu mugabo bivugwa ko ari umupfumu.Ngo uyu mukuru w’umudugudu niwe wohereje uyu mukobwa kuri polisi kugirango ikurikirana icyo kibazo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo IP Emmanuel Kayigi, we avuga ko bafite ubuhanga bwo gukora iperereza kandi ko icyaha ari gatozi hagize uribangamira nawe yakurikiranwa ukwe.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Polisi n’abafatanyabikorwa bayo barateganya gutera ibiti ku buso burenga...

Muri gahunda zo kongera ubuso buteweho amashyamba hagamijwe kongerwa...
17 January 2018 Yasuwe: 69 0

Bugesera: Kubera ubukene abaturage ntibacyemerera abashyitsi...

Mu karere ka Bugesera ho mu ntara y’iburasirazuba abaturage batandukanye...
15 January 2018 Yasuwe: 247 1

Ngoma: Polisi ifunze umugabo wafatanwe ibiro 140 by’urumogi abandi...

Minani Emmanuel w’imyaka 30 ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu...
12 January 2018 Yasuwe: 115 0

Umuyobozi mukuru wa WHO Dr. Tedros yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa...

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku rwego...
12 January 2018 Yasuwe: 173 0

Rubavu: Min.Kaboneka yashishikarije abaturage kwirinda no kwitandukanya...

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abanyarwanda kwirinda, gukumira no...
11 January 2018 Yasuwe: 90 0

Burera na Gicumbi: Igisirikare cyasabye abayobozi kugisaba umusada niba...

Aha ingabo z’ u Rwanda zari mu bikorwa bya Army week Akarere ka Burera...
10 January 2018 Yasuwe: 1038 1