skol
fortebet

Kamuzinzi, hashize imyaka 3 avumbuye agafoto yafotorewe mu nkambi atabizi

Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018

Sponsored Ad

Kamuzinzi Eric wo mu Karere ka Rusizi mu myaka itatu ishize nibwo yabonye agafoto yabotowe n’ umuntu atazi ari mu Nkambi ya Nyarushishi kamwibutsa amateka atazibagirwa mu buzima.

Sponsored Ad

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Kamuzinzi Eric yari mu mbaga y’Abatutsi bari muri stade Kamarampaka (Ubu yitwa stade Rusizi) aho bamaze hafi ukwezi kose.

Yinjiyemo ari kumwe n’umuryango we wose urimo se na nyina n’abandi bavandimwe be batanu. Bamaze kugeramo babayeho ubuzima bukomeye cyane.

Agira ati “Twabonaga bwije bugacya gusa, nta cyo kurya, kuryama nta byo hakaniyongeraho ko twabaga tutazi niba turamuka.”

Avuga ko yiboneraga uburyo abicanyi bazanaga lisite bakoresheje indangururamajwi bagasoma amazina y’abo bashaka bakabasohora bakajya kubicira ahitwa mu Gatandara.

Se wari umwalimu muri icyo gihe bakaba na we ari ko bamujyanye maze uba umunsi we wa nyuma wo kureba izuba.

Ati “Twari duhagararanye, baza gusoma amazina na we basomamo irye baba baramujyanye, ntitwongeye kumubona.”

Ku myaka 13 y’amavuko, Kamuzinzi wari mukuru mu bana b’iwabo yagumanye na barumuna be 5 na nyina ubabyara bakomeza guhangayikira muri iyi stade n’abandi bahigwaga, kugera tariki ya 16 Kamena 994 ubwo batwarwaga mu Nkambi ya Nyarushishi.

Byiswe ko ari ukubahungisha nyamara inyuma yabyo hari hihishe umugambi wo kujya kubicira kure y’umujyi. Buri munsi aha Nyarushishi ni ko hagezwaga abantu bavuye imihanda yose. Aho buri tsinda ryerekwaga ko ari ho rizaba, ryahitaga izina bakurikije uko bagiye bahagera.

Yagize ati “Aho nabaga hitwaga muri Stade ya Mbere, abaje ku nshuro ya kabiri bavuye muri stade hakitwa stade ya kabiri gutyo gutyo. Inkambi yose ikaba yararindwaga n’abajandarume bayobowe na Coloneli witwaga Bavugamenshi.”
Ubuzima bwarakomeje muri iyi Nkambi yarimo abantu barenga ibihumbi 10. Ariko Kamuzinzi avuga ko atazibagirwa ubuzima babayemo aho yahoraga yibaza iby’ejo hazaza bikamurenga n’ubwo yari akiri mu myaka yo hasi.

Avuga ko mu mezi bahamaze, interahamwe zatwikaga bamwe mu bantu zafatiraga hakurya bagiye gushaka inkwi. Icyakora ngo ntazibagirwa na none uwo yise Padiri Oscar n’umuryango utabara imbabare Croix Rouge babagaburiraga, bakabavura bakanabaha inkwi.

Inkuru ya Kigali Today ivuga ko umunsi umwe, yambaye agakabutura gato konyine yagiraga n’agakoti ko mu bwoko bwa Jaketi yarengeje ku gapira korohereye imbere, yicaye yitegereza utuzu tw’inkambi babagamo, byaje kumenyekana nyuma ko hari uwamufotoye ariko ntiyahise abimenya ubwo.

Ati “Nafotowe n’umuntu ntazi ndetse n’igihe nafotorewe ntacyo nzi. Icyo nibuka ni uko aho hakundaga kugenda abantu benshi barimo n’abanyamakuru.”

Uko agaragara kuri iyi foto, avuga ko ariko buri gihe babaga bameze bategereje ko hari uwaza kubatabara cyangwa kubakura muri ubwo buzima. Imodoka yose bumvaga birukaga bajya kureba ko ari uje kubatabara.

Abafaransa baje kuhabasanga barahaba bavuga ko baje kubarinda, ariko mbere y’uko abo bahagera interahamwe zigeze kuza zigota inkambi kugira ngo Abafaransa bazasange zabatsembye. Gusa ngo amakuru bamenye ni uko icyo gihe zaje guhagarikwa na wa mu koloneri Bavugamenshi wari uyoboye abari barinze iyi nkambi avuga ko ngo bakererewe kubica, ubwo uwo munsi baba bararusimbutse.

Abafaransa bahageze mu kwezi kwa 6. Ariko na bo ngo nta gakiza bari bazanye kuko ngo bakoraga ibisa no korohereza interahamwe kubona abantu.

Ati “Cyane cyane ababaga basohotse mu nkambi bagiye nko gushaka udukwi, Abafaransa bitwazaga ko barenze urubibi, amahirwe ariko nta musirikari wigeze
yinjira mu nkambi.”

Inkotanyi zageze mu nkambi ya Nyarushishi mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1994 ni ko kurokokana n’abavandimwe be n’umubyeyi wabo bakurwa muri iyo nkambi mu kwezi kwa cyenda.

Tugarutse kuri ya foto igaragaza ubuzima bugoye Kamuzinzi yabagamo mu nkambi, yavuze ko yaje kuyivumbura mu mwaka wa 2015 ayikuye kuri Google.

Utwenda yambaye kuri iyo foto yibuka ko ari yo myenda yambaraga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri seminaire kuko Jenoside yabaye ari bwo yari agitangira ikaba ari na yo myenda yonyine yari afite muri iyi nkambi kuva mu kwezi kwa kane kugera muri Nzeri bahavuye.

Ati “Nkibona iyi foto byaranshimishije kuko yanyibukije amateka nkibuka ko navuye kure.”

Kamuzinzi yaje kujya kwiga, maze arangiza kaminuza mu mwaka wa 2005, ubu ni umugabo wubatse, afite umugore n’umwana umwe akaba ari umukozi w’umurenge wa Nkanka i Rusizi ushinzwe Imibereho myiza.

Aka gafoto yafotowe muri Jenoside avuga ko ari ifoto y’amateka ye. Yemeza ko n’ubwo ari amateka asharira ariko ko atamubujije kuba uwo ari we ubu kandi afite icyizere cy’ahazaza.

Ariko icyo ashyira imbere cyane ni ukubana n’abantu bose amahoro kuko ngo kuri we ubuzima ni ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa