skol
fortebet

Karongi : Ababyeyi bahangayikishijwe n’ ubwiyongere bw’ abana b’ abakobwa bishora mu buraya

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2016

Sponsored Ad

Ababyeyi bo mu karere ka Karongi bavuga ko batewe inkeke n’ ubwiyongere bw’ abana b’abakobwa bishora mu biyobyabwenge n’uburaya.
Aba babyeyi bavuga ko abo bana bagaragara cyane mu masaha y’ijoro bari mu tubari two mujyi wa Karongi, mu murenge wa Bwishyura, kandi ngo ikibahangayikishije kurushaho ni uko biyongera.
Uwayisaba Filomene avuga ko hari abana benshi batakiga, ngo hakaba n’abitwa ko biga ariko babikora bya nyirarureshwa, kuko bararuwe n’abagabo bakuze babaha amafaranga bakabashora mu (...)

Sponsored Ad

Ababyeyi bo mu karere ka Karongi bavuga ko batewe inkeke n’ ubwiyongere bw’ abana b’abakobwa bishora mu biyobyabwenge n’uburaya.

Aba babyeyi bavuga ko abo bana bagaragara cyane mu masaha y’ijoro bari mu tubari two mujyi wa Karongi, mu murenge wa Bwishyura, kandi ngo ikibahangayikishije kurushaho ni uko biyongera.

Uwayisaba Filomene avuga ko hari abana benshi batakiga, ngo hakaba n’abitwa ko biga ariko babikora bya nyirarureshwa, kuko bararuwe n’abagabo bakuze babaha amafaranga bakabashora mu ngeso z’ubusambanyi.

Yagize ati “Barararutse n’uwitwa ngo ajya mu ishuri ntabura gukora n’uburaya, abahungu nabo banywa imogi ugasanga ahantu hose habaye umwotsi w’urumogi gusa, baboneka nijoro ku manywa ntiwabona n’umwe.Turasaba Polisi y’igihugu kubihashya ishyizemo ingufu”.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko hari abana batangira uburaya ku myaka 13, kandi ngo iyo bamaze kwishora muri izi ngeso ntibongera kumvira ababyeyi, umucyashye akaba yamugirira nabi.

Nyirabaritonda Therese, utuye mu kagari ka Kiniha, umurenge wa Bwishyura muri aka karere, avuga ko yigeze gutoragura umwana w’umukobwa w’imyaka 15 uba mu muhanda, yatangira kumugira inama agahita amucika akisubirira mu muhanda, magingo aya akaba ikiwubamo.

Umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura Mutuyimana Emmanuel, avuga ko iki kibazo bakizi.

Asobanura ko bafite abana 47 bataye mu ishuri, ndetse ngo mu mezi atandatu ashize ibitaro bya Kibuye byababwiye ko byakiriye abana 16 babyaye abandi.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yagize ati “Ikibazo kigenda kiyongera, hari abo ababyeyi babo bajya mu buraya n’abana nabo bakabyinjiramo, abana nk’abo turabafata tukabajyana mu kigo ngororamuco cyangwa Iwawa kugororwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bagerageza gufasha abari mu buraya kubuvamo, dore ko ubu ngo banafite koperative ihuje abahoze mu buraya basaga 80, iyi koperative ikaba ibafasha kwiteza imbere no gushaka ikindi bakora kitari uyu mwuga utabahesha agaciro.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko magingo ay anta mubare ufatika baramenya w’abakora uburaya, dore ko ngo aberura bakemera ko bakora uyu mwuga ari bake.

Icyo ubuyobozi bw’uyu murenge bugaragaza nk’igihangayikishije kurushaho, ngo ni uko abenshi mu bakora uburaya usanga banakoresha ibiyobyabwenge, bigatuma bateza umutekano muke aho batuye.

Src: Imvaho nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa