skol
fortebet

Karongi: Imodoka ya FUSO yarimo abantu 13 yakoze impanuka ihitana abantu 4

Yanditswe: Saturday 12, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yaraye ikoreye impanuka mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha, mu mudugudu wa Ruganda, ihitana abantu 4 muri 13 bari bayirimo.

Sponsored Ad

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu Gatanu, tariki 11 Nzeri 2020, ubwo imodoka ya Fuso yari irimo abantu 13 itwawe n’uwitwa Habimana Boniface w’imyaka 26 yaje guta umuhanda uturuka mu mujyi wa Kibuye werekeza Rubengera nuko igahitana abantu bane naho umunani bakaba bakomeretse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi modoka yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri.

Ati “Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ibikoresho bijyanwa ahari kubakwa ibyumba by’amashuri, (Amabati) yaturukaga Kibuye mu mujyi yerekeza Rubengera.

Yageze munsi y’umurenge mu ikorosi rihari imodoka inanira uwari uyitwaye, niko kurenga umuhanda ikubita umukingo igwa igaramye mu nkengero z’umuhanda igwira abakarani umunani bari bagiye kuyipakurura bari hejuru y’amabati, hahise hapfamo bane hakomereka bikomeye bane n’abandi bane barimo imbere bakomeretse byoroheje’’.

Yakomeje yihanganisha imiryango yabuze ababo, ari nako asaba aba shoferi kurushaho kuzirikana ko ubuzima bw’abantu buhenze kandi amagara asesekara ntayorwe bakaringaniza umuvuduko, bakitonda cyane kuko mu mihanda yo mu misozi haba amakorosi agoye cyane.

Abapfuye n’abakomeretse bose bahise bajyanwa ku bitaro bya Kibuye, imodoka aho yaguye hategerejwe uburyo yahava n’ibikoresho yaritwaye.

Mu karere ka Karongi haherukaga kuba impanuka ihitana ubuzima bwa benshi, muri Nyakanga 2019, ubwo imodoka itwara abagenzi ya sosiyete ya Ugusenga yarenganga umuhanda ikamanuka mu manga y’umusozi, icyo gihe abantu 11 bahise bahasiga ubuzima.

Ibitekerezo

  • Ni iwabo wa twese.Tuge duhora twiyeguye Urupfu.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa