skol
fortebet

Karongi: Impunzi z’Abanyekongo zaguye mu myigaragambyo bashyinguwe

Yanditswe: Sunday 25, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, 2018 ni bwo hashyinguwe imirambo umunani y’impunzi z’Abanyekongo zaguye mu myigaragambyo yabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, bashyinguwe mu Murenge wa Bwishyura, mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Rusazi mu Karere ka Karongi.
VOA ducyesha iyi nkuru iravuga ko hashyinguwe imirambo umunani mu gihe byatangajwe ko impunzi zaguye mu myigaragambyo ari eshantu ubwo bahanganaga n’inzego z’umutekano bakurwa ku cyicaro cya HCR biri hafi y’icyicaro cy’akarere ka (...)

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, 2018 ni bwo hashyinguwe imirambo umunani y’impunzi z’Abanyekongo zaguye mu myigaragambyo yabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, bashyinguwe mu Murenge wa Bwishyura, mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Rusazi mu Karere ka Karongi.

VOA ducyesha iyi nkuru iravuga ko hashyinguwe imirambo umunani mu gihe byatangajwe ko impunzi zaguye mu myigaragambyo ari eshantu ubwo bahanganaga n’inzego z’umutekano bakurwa ku cyicaro cya HCR biri hafi y’icyicaro cy’akarere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Izo mpunzi z’Abanyekongo zasabaga kwimurirwa mu kindi gihugu cyangwa zigafashwa gutaha iwabo.Izo mpunzi kandi zinubira kuba ubuyobozi bw’igihugu buzitegeka kujya muri gahunda za leta z’abaturage basanzwe.

Ku wa Kane w’iki cyumweru habaye ho gukozanyaho hagati y’abapolisi n’impunzi zigaragambirizaga ko ibyo kurya zigenerwa byagabanyutse,imyivumbagatanyo yahitanye ubuzima bwa batanu (abandi bakavuga ko ari umunani) mu mpunzi zimaze imyaka isaga 20 mu nkambi ya Kiziba iri nko ku birometero bisaga 10 uvuye mu mujyi wa Karongi.

Polisi y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ituze n’umutekano byagarutse kuko ngo urujya n’uruza ku biro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR byari bigoswe n’impunzi rwongeye kugaruka nk’uko Umuvugizi wa Polisi CP Theos Badege yabitangaje.

CP Badege yavuze ko 27 barimo impunzi n’abapolisi bakomeretse bajyanwe mu bitaro bitandukanye mu gihugu. Itangazo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryasohoye kuri uyu wa 22 Gashyantare ryasabaga abigaragambya kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho,rinasaba inzego z’umutekano kwitwararika gukoresha imbaraga uyu muryango wise iz’umurengera.

Ibitekerezo

  • Bihangane africa niyo nuko iteye tramp yavuga ukuri bati yarasaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa