skol
fortebet

Karongi: Ku myaka 50, intoki, amano n’ikirenge byatobowe n’amavunja-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Iribanje Ildefonse uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Murambi, mu kagali ka Nyarunyina mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, amaranye igihe kitari gito amavunja nawe avuga ko atazi inkomoko yayo.
Uyu mugabo uhora wicaye mu rugo ku musambi avuga ko nta kitarakozwe ngo avurwe amavunja ariko byaranze kugeza n’ubu.Iribanje avuga ko atazi neza aho aya mavunja aturuka dore ko abo babana nta numwe uyarwaye.
Yabwiye TV1 ati :”N’ukuri ubuse ko ntawundi (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Iribanje Ildefonse uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Murambi, mu kagali ka Nyarunyina mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, amaranye igihe kitari gito amavunja nawe avuga ko atazi inkomoko yayo.

Uyu mugabo uhora wicaye mu rugo ku musambi avuga ko nta kitarakozwe ngo avurwe amavunja ariko byaranze kugeza n’ubu.Iribanje avuga ko atazi neza aho aya mavunja aturuka dore ko abo babana nta numwe uyarwaye.

Yabwiye TV1 ati :”N’ukuri ubuse ko ntawundi uyarwaye..Akaba ari njye ashogora akaza.Byaranyoboye.Abandi turarana akaba ari njye afata.”Umugore we avuga ko nta kindi gitera umugabo we amavunja uretse kuba adakabara akaba yanga no guhandurwa amavunja.

Ati :”Amavunja nanjye nyabona kuriya nitubana se?Twese nituri
bazima.Ndamuhandura ahubwo ikibazo cye nta n’ubwo yatuma njyewe,ubundi nk’iyo mvuze ngo reka njye nkuhandura arabyanga akavuga ati ‘ntabwo nshaka y’uko umpandura’.Ugasanga no kumwuhagira nabyo akabyanga ngo ntabwo nshaka y’uko unyuhagira nabyo akabyanga.”

Amavunja yamutoye ikirenge

Uyu mugore avuga ko uretse no kwanga guhandurwa umugabo we adakozwe n’ibyo gukaraba.Ngo n’umwanda nawe uri mu bituma umugabo we afatwa n’amavunja;uyu mugabo ariko we ashinja umugore we kuba iyo amuhanduye ajombagura cyane nyamara ngo umwana we azi kumuhandura neza.

Ibyo kuba Iribanje atorohera uwo ari we wese ushatse kumukiza aya mavunja binashimagirwa na Muhire Gerard ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uyu mudugudu.Avuga ko bamuaatiye ingambo zirimo kuzamuvura ku ngufu kuko ngo kenshi bagiye bajya iwe kumuvura ariko agacika ubuyobozi n’abaturage.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi buvuga ko muri iyi minsi buri mu gikorwa cyo kuvura abaturage b’uyu murenge barwaye amavunja ndetse bagahabwa n’abajyanama b’ubuzima bazajya babakurikirana buri munsi kugeza bakize.

Ibi kandi ngo bijyana no kubafasha kurwanya no kwirinda umwanda, intandaro ikomeye y’ubu burwayi bw’amavunja.

Ibitekerezo

  • abo ni abazimu rwose mange mu rusengero bamukorere delivrance

    harya ubwo twateye imbere????? cyangwa au contraire under 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa