skol
fortebet

Karongi: Umugabo yishe umugore we, igihimba agishyira mu bwiherero

Yanditswe: Saturday 16, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Biziyaremye Jean Pierre aracyekwaho kwica umugore we bashakanye amuciye umutwe we akawushyira mu kagezi gato kegeranye n’urugo rwabo, igihimba akagishyira mu bwiherero bwo mu rugo.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gitesi mu Mudugudu wa Kirambo mu kagari ka Kirambo, mu karere ka Karongi.Nyakwigendera yitwaga Tuyishime Maria yari yavutse mu 1994.
Yishwe n’umugabo we aho bikekwa ko yamwishe amunize, yarangiza akamuca umutwe akawushyira mu ndobo, nyuma akawujyana kuwujugunya mu kageze (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Biziyaremye Jean Pierre aracyekwaho kwica umugore we bashakanye amuciye umutwe we akawushyira mu kagezi gato kegeranye n’urugo rwabo, igihimba akagishyira mu bwiherero bwo mu rugo.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gitesi mu Mudugudu wa Kirambo mu kagari ka Kirambo, mu karere ka Karongi.Nyakwigendera yitwaga Tuyishime Maria yari yavutse mu 1994.

Yishwe n’umugabo we aho bikekwa ko yamwishe amunize, yarangiza akamuca umutwe akawushyira mu ndobo, nyuma akawujyana kuwujugunya mu kageze kaba munsi y’iwe nk’uko Umuseke wabitangaje.

Rugagaza Espoir Umuyobozi ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Gitesi, yatangarije Umuseke ducyesha iyi nkuru ko igihimba cya nyakwigendera bakibonye mu bwiherero, umutwe na wo bawubona uri ukwawo nyuma.

Biziyaremye Jean Pierre wishe umugore yavutse mu 1992 akaba yari afitanye umwana umwe na nyakwigendera.Ngo Sebukwe (umugabo ubyara umugore we) yari bahaye umurima wo guhingaho ariko nyuma arawubambura, biteza amakimbirane.

Uyu mugabo yahise avuga ko kuba yambuwe uwo murima azihimura.

Rugagaza yakomeje avuga ko Biziyaremye urara izamu ahabikwa ibikoresho by’Abashinwa bubaka umuhanda muri ibyo bice, ngo yagambanye n’undi mugabo bakorana (amazina ye ntaramenyekana).

Ngo mu ijoro ryakeye rya tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo babwiye nyakwigendera ngo abagemurire, undi abagezeho abashyiriye ibiryo baramuniga baramwica.

Ibitekerezo

  • Mbega ubugome !! Muli iyi minsi,abagabo bo mu Rwanda barimo kwica abagore babo cyane.Uyu yari afite imyaka 23 gusa.
    Bene wabo nibihangane.Ashobora kuzazuka ku munsi w’imperuka niba yakoraga ibyo imana idusaba.soma Yohana 6:40.
    Ntimugashidikanye ko abantu bazazuka ku munsi w’imperuka.Yesu wabivuze,yazuraga abantu akiri ku isi.Byerekana ko azazura abantu kuli uwo munsi,akabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abashidikanya,abibera mu byisi gusa ntibashake imana,kimwe n’abakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazazuka.Niko Bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa