Kigali

Karongi: Umukozi w’umurenge yikubise hasi arapfa ubwo yari ku kibuga cy’umupira

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 March 2020 Yasuwe: 8836

Uwari umukozi w’Umurenge wa Mutuntu ushinzwe irangamimerere, Vital Nkurunziza,yikubise hasi arapfa ubwo yari yaje gutoza uyu murenge we uri gukina umukino wa gicuti n’uwa Gitesi muri Karongi.



Ku mugoroba wo kuri wa Gatandatu taliki 29 Gashyantare, 2020 nibwo uyu mukozi w’Umurenge wa Mutuntu ushinzwe irangamimerere( Etat Civil) yapfuye nyuma yo kwikubita hasi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza,uyu mugabo yari arimo areba umupira wa gicuti wahuje umurenge we n’uwa Gitesi, akaba ari we wari umutoza w’ikipe ya Mutuntu.

umukino uri hafi kurangira yongeye itsinda Mutuntu igitego cya gatatu, umukino urangira utyo.



Hashize igihe gito umukino urangiye, ikipe y’umurenge wa Gitesi itsinze Mutuntu ibitego 3-0, ngo abaturage bagiye kubona babona bagenzi babo bahagaze ari benshi aho umukozi w’Umurenge ushinzwe irangamimerere yari ahagaze nabo bajya kureba.

Aba baturage basanze Vital Nkurunziza yaguye adahumeka neza baramuterura bamujyana bamuhungiza ngo barebe ko agarura umwuka ariko biranga agera ku kigo nderabuzima cya Mukungu yapfuye.Iki kigo nderabuzima kiri muri metero nka 100 uvuye ku kibuga aho bakiniraga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutuntu Songa Rwandekwe yabwiye Umuseke ko umurambo w’uriya mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.



Songa Rwandekwe ati: “ Uriya mugabo yari imfura. Yari afite umutima wo kwitangira abaturage ku rwego ntigeze mbona. Umurambo we wajyanywe Kacyiru gukorerwa autopsie, tukazareba uko twamushyingura nyuma.”

Avuga ko uyu mugabo asize umugore n’abana babiri.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kayonza: Mu cyuzi cya Ruramira hamaze kuboneka imibiri 83 y’abazize jenoside...

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo hatangiye umuganda wo gushaka imibiri...
10 April 2020 Yasuwe: 450 0

Abantu 3 nibo basanzwe baranduye Coronavirus muri 720 bapimwe kuri uyu wa...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu...
9 April 2020 Yasuwe: 1125 0

Dj Miller yasezeweho bwa nyuma n’abantu batarenze 20[AMAFOTO]

Karuranga Virgile wari uzwi mu ruhando rw’umuziki w’u Rwanda nka Dj Miller...
8 April 2020 Yasuwe: 4145 0

Mu bantu 772 bapimwe mu masaha 24 habonetsemo 5 banduye Coronavirus mu...

Mu Rwanda hagaragaye abandi bantu batanu barwaye icyorezo cya COVID-19...
8 April 2020 Yasuwe: 3280 0

Nyarugenge: Abaturage barwanye n’abayobozi bapfa ibyokurya byo gufasha...

Abayobozi n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Ruliba, Umurenge...
8 April 2020 Yasuwe: 6077 0

Coronavirus: Nta murwayi mushya wagaragaye mu bantu 806 bapimwe mu Rwanda...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 07 Mata 2020, nta...
7 April 2020 Yasuwe: 2925 1