skol
fortebet

Karongi: Undi musekirite wa ISCO yirashe mu cyico arapfa

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugabo wakoraga akazi ko kurinda umutekano witwa Jean Rukundo wakoreraga ikigo ISCO mu karere ka Karongi,yiyahuye yirashe saa 12h45′ arapfa. Uyu akaba ari uwa kabiri w’iki kigo wiyahuye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Sponsored Ad

Uyu Rukundo Jean yakoraga akazi ko gucunga umutekano mu murenge wa Bwishyura ariko akaba yari atuye mu murenge wa Gitesi, yombi ikaba ari imirenge ya Karongi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura Faustin Ayabagabo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru yumvise avuga ko uriya mugabo nyuma yo kugera ku iperu aho bajya mbere yo gutangira akazi yagiye ku kazi ke bisanzwe ariko baza gutangazwa no kumva yirashe arapfa.

Ati: ” Twumvise ko yaje ku kazi akererewe abaza bagenzi be uko ibintu bimeze ariko aza kwifatanya n’abandi ku iperu nyuma ajya mu kazi ke bisanzwe. Twaje kumva twumva ngo yirashe.”

Uyu muyobozi avuga ko kumushyingura bizakorwa nyuma yo kumenya ibisubizo bizatangazwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Taliki 10, Gashyantare 2020, undi mugabo wakoreraga ikigo cya ISCO warindaga ishami rya Banki ya Kigali riri ku isoko rya Kicukiro-centre witwa Audace Ntatinya nawe wiyahuye yirashe.

Rukundo wiyahuye bivugwa ko yari yaje ku kazi akererewe kandi yasinze.

Ibitekerezo

  • Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc…Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc…Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa