Kigali

Karuhimbi umukecuru warokoye abatutsi muri Jenoside yitabye Imana[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 18 December 2018 Yasuwe: 2713

Zula Karuhimbi wamenyekanye kubera kwitangira kurokora Abatutsi muri Jenoside yo mu 1994, yitabye Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Karuhimbi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2018, ahagana saa kumi.

Uyu mukecuru w’imyaka 109 yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho yari yarubakiwe inzu.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko Karuhimbi ashobora kuba yazize uburwayi.

Yagize ati ‘‘Nibyo yitabye Imana. Hari imvune yari amaranye iminsi. Ejo yaratsikiye arongera aravunika. Igihe bisuganyaga ngo bamujyane kwa muganga nibwo yitabye Imana.’’

Mu mwaka wa 2016 RMC yaramuhembye

Umuryango we nturatangaza igihe cyo guherekeza nyakwigendera.

Karuhimbi wasengeraga mu Idini ry’Abayisilamu, mu 2009 yahawe umudari w’ishimwe kubera ibikorwa bye by’ubutwari.

Mu 2015, nibwo Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) bwahembye Karuhimbi kubera uruhare mu kurokora Abatutsi 100.

Karuhimbi yashyiraga igisura (icyatsi kiryana) n’isusa mu nzu ye ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe. Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru.

Mu buhamya bwe yavuze ko iyo bazaga bakamuha amafaranga ngo asohore abo yahishe, yayangaga akababwira ko atayagurana amaraso y’abantu.

SRC/Igihe

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Fina

    Ruukira mu mahoro mukecuru mwiza Karuhimbi ! Iman ikwakire mu bayooooo !

    3 months ago

Inzindi nkuru

Dr Murugu yafunguye amarembo mu Rwanda, arasaba kumwizera ubundi amibe...

Dr Peter Murugu ukomoka muri Kenya ni umuvuzi ukoresha ibimera, akavura...
2 March 2019 Yasuwe: 2212 1

Mu gahinda kenshi Dr Byamungu wakoraga muri BRD n’abana be 4 bapfiriye mu...

Dr Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Banki y’Igihugu...
12 January 2019 Yasuwe: 11865 2

Imodoka yavaga mu mugi yerekeza Nyabugogo yataye umuhanda igonga abantu 7...

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe wo mu muhanda yavuze ko imodoka yo mu...
11 January 2019 Yasuwe: 5198 1

Umunyamideli w’umunyarwandakazi witeguraga gukora ubukwe vuba yapfuye...

Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende yitabye Imana ku...
9 January 2019 Yasuwe: 5063 0

Mukangendahayo Joselyne arwaye uburwayi budasanzwe butuma aruka ibikeri,...

Mukangendahayo Joselyne, umukobwa utuye mu mudugudu wa Rusasa mu kagari ka...
31 December 2018 Yasuwe: 5343 0

Uyu mubyeyi arashinja abaganga bo mu bitaro bya Muhima kumurangarana...

Ibitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali birimo gukurikirana ikibazo cy’umugore...
26 December 2018 Yasuwe: 3131 1