Kigali

Kayonza: Impanuka y’imodoka yakomerekeje 10 ihitana Major na Bishop-AMAFOTO

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 4 November 2017 Yasuwe: 3769

Imodoka ya FUSO yagonganye na Coaster (Matunda) itwara abagenzi, ihitana ubuzima bw’ umusirikare ukomeye w’ u Rwanda n’ umuvugabutumwa(Bishop), ikomerekeramo abantu 10

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 ahagana saa tatu n’igice z’ijoro, mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda.Impanuka ikaba yabereye mu muhanda Kigali- Kayonza – Rusumo.

Lt Col Munyengango Innocent, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO ko uretse umusirikare ufite ipeti rya Major wapfuye hamwe na Bishop hanakomeretse abandi 10.

Yagize ati “ Nibyo birababaje yari kumwe n’abandi mu modoka yavaga i Kigali igana Rusumo yakomerekeyemo 10. Nyakwigendera yitwaga Major Cyprien Karinijabo, aruhukire mu mahoro.Ni ubuzima ntakundi.”

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ya Kompanyi ya Matunda yakomeretse bikomeye ajyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu mujyi wa Kigali mu gihe abandi bavuriwe ku bitaro bya Rwinkwavu.

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa Bishop Nsabimana Daniel wabarizwaga mu Itorero Agape na Major Kalinijabo Cyprien. Umurambo w’uyu musirikare Major Kalinijabo Cyprien wahise ujyanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe naho uwa Bishop Nsabimana wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ngoma.
REBA AMAFOTO





Iyi mpanuka yari ikomeye

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu isoko rito rya Kigarama barasaba kugabanyirizwa amafaranga bishyura ku...

Abacururiza mu isoko rito rya Kigarama ryahoze ari irya Gikondo barasaba...
8 December 2017 Yasuwe: 356 0

Karongi: Polisi yafashe batanu bakoreshaga abana imirimo ivunanye

Polisi y’u Rwanda irakangurira Abaturarwanda kwirinda gukoresha abana...
8 December 2017 Yasuwe: 306 0

J.Kagame yasabye urubyiruko gukomera ku rugamba rwo guteza igihugu...

Madam wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame arasaba urubyiruko...
7 December 2017 Yasuwe: 118 0

Ukuri ku makuru avuga ko Dr Leon Mugesera ufunze yarembye agatereranwa

Urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS rwanyomoje amakuru...
6 December 2017 Yasuwe: 921 0

Iyo ucitse ukuguru utanga arenga 400 000 Frw buri myaka 3 ku...

Abantu bafite ubumuga bishimira ko Leta y’u Rwanda isigaye ibitaho by’...
3 December 2017 Yasuwe: 1336 0

Buri masagonda 17 umuntu yandura virusi itera SIDA

Tariki 1 Ukuboza ni umunsi wahariwe kurwanya Virus itera SIDA. Isi ifite...
2 December 2017 Yasuwe: 678 0