skol
fortebet

Kayonza: Umugabo yaciye undi muryango mu nzu ye, ntasuhuzanya n’umugore we

Yanditswe: Sunday 26, Nov 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ngerageze Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Gatebe mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza aravuga ko yahisemo guhunga umugore we kubera ubwumvikane bucye bafitanye, maze aca undi muryango mu inzu babanagamo ahitamo kwibana wenyine.
Ku ruhande rw’umugore we avuga ko umugabo we afunze umutwe kuko n’ubusanzwe uyu mugabo we yamucaga inyuma ntahahire n’urugo.
Uyu mugabo Ngerageze yashakanye na Mukandayisabye Mariya kugeza ubu bakaba bafitanye abana batanu.Ngo hashize imyaka (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ngerageze Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Gatebe mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza aravuga ko yahisemo guhunga umugore we kubera ubwumvikane bucye bafitanye, maze aca undi muryango mu inzu babanagamo ahitamo kwibana wenyine.

Ku ruhande rw’umugore we avuga ko umugabo we afunze umutwe kuko n’ubusanzwe uyu mugabo we yamucaga inyuma ntahahire n’urugo.

Uyu mugabo Ngerageze yashakanye na Mukandayisabye Mariya kugeza ubu bakaba bafitanye abana batanu.Ngo hashize imyaka ibiri uyu mugabo afashe icyemezo cyo guhunga umugore aca undi muryango mu nzu babanagamo ahitamo kwibana wenyine.

Uyu mugabo yabwiye TV1 ducyesha iyi nkuru ko uyu mwanzuro yawufashe nyuma yo kubonako atari abanye neza n’umugore we.Yagize ati “eeeh twarashakanye noneho hazakuvamo ibintu.Nagenda akavuga ngo wowe wagiye mu bagore.Ubwo nkamwihanganira si mukubite akantuka nkaceceka.Mbese ngeze aho ngaho we ajya gukodesha ndamwihorera nanjye nguma hano mu rugo wanjye.”

Yakomeje agira ati “ubwo haje gushyira igihe aravuga ati ‘ndashaka kugaruka mu rugo’.Ngiye ku muyobozi w’umudugu arambwira ati ’ntago wamwirukana kandi agarutse mu rugo rwe’.Ubwo nanjye ntabwo namwirukana aragaruka araza ajya mu muryango we.Mpuha umuryango we nanjye njya mu muryango wanjye.”

Abajijwe impamvu yatumye ahunga urugo rwe,yatangaje ko ‘ngomba nguhunga urugo rwanjye kuko nta mutekano mfite’.Avuga ko ibijyanye n’umutekano avuga ari uko umugore we yatekaga akanga ku mugaburira ndetse ngo yangaga kumufurira imyenda nta muhe n’amazi yo gukaraba.

Ku ruhande rw’umugore we yavuze ko n’ubusanzwe atari abanye neza n’umugabo we kuko yajyaga mu busambanyi kandi akaba yaratinyaga kwandura SIDA.Avuga ko ariwe wahahiraga urugo abonye bimuyobeye ahitamo kugenda ariko nyuma aza kugaruka.

Yakomeje avuga ko akigaruka mu rugo n’abana be yasanze umugabo we yaraciye undi muryango mu inzu babanagamo.Yagize ati “nyine byatewe n’uko umugabo yari indaya ahantu hose.Ubwo rero njyewe nabonye ntajya kwandura SIDA hejuru y’umuntu w’inzererezi.”

Avuga ko yahisemo kujya gukodesha ahandi kugirango abone amahoro ariko abana baza kubwira se ko bagiye kugaruka mu rugo nawe barazana.Ngo bagarutse mu rugo basanze uyu mugabo yaramaze guca undi muryango mu inzu babanagamo ‘naramwihoreye nyine aba ukwe nanjye mba ukwa njye’.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uburyo uyu muryango ubanyemo bishobora kuzabyara amakimbirane.Ngo umwe iyo abyutse ntashobora gusuhuza undi mbese ngo bisa n’ureba igikoko.

Murekezi Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange avuga ko bagiye gukurikirana hafi iby’uyu muryango kugirango bakumire icyatera amakimbirane.Ngo n’ubusanzwe uyu muryango ubanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibitekerezo

  • Ndumva ibyabo byarageze kure. None se ko bitana bamwana ! Nibicare buri muntu yihane amakosa ye bahane imbabazi biyunge biyubakire umuryango kuko uru si urugero barimo guha abo bana babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa