Kigali
startimes

Kayonza: Umusore yiyahuriye mu cyuzi cya Rwinkwavu kubera umukobwa bendaga kurushinga wisangiye undi musore

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 June 2020 Yasuwe: 3735

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Uwihoreye Jean Bosco yiyahuye mu cyuzi cya Rwinkwavu nyuma yo kubwirwa ko umukobwa bari bamaze iminsi bafitanye umushinga wo kubana yagiye gusura undi musore bikarangira babanye.


Sponsored Ad


Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Rebezo mu Kagari ka Muko mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza.

Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko uwo musore yari amaze iminsi afitanye umushinga wo kurushinga n’uwo mukobwa ndetse ngo yari yaranamweretse ababyeyi baramushima bavangirwa Coronavirus.

Muri iki Cyumweru umukobwa yagiye gusura undi musore birangira amusabye kuhaguma akamugira umugore undi na we aremera arahaguma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline yabwiye IGIHE ko uwo musore yiyahuye mu cyuzi cya Rwinkwavu giherereye muri uyu Murenge.

Ati “ Byabaye ejo kuwa Gatandatu nka saa mbili za mu gitondo, ngo hari umuntu wamuhamagaye amubwira ko umukobwa bakundanaga yashatse undi mugabo, undi ahitamo gufata umwanzuro wo kujya kwiyahura.”

Gitifu yakomeje avuga ko uwo musore nta kindi kibazo yari afite nkuko ababyeyi be babihamya. Ajya kwiyahura ngo yabaciyeho mu gitondo aho batemaga amasaka ababwira ko “ Hari umuntu umuhamagaye amuhuza n’umukobwa, bavugana akamusaba imbabazi amubwira ko yagiye gusura umusore bikarangira ahigumiye.”

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ugishakishwa mu cyuzi ngo ushyingurwe.

Inkuru ya IGIHE

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    bamuhora iki se?

    1 month ago
  • chat_bubble

    Uwomukobwa bamukatire urumukwiye. nkuko itegeko ribiteganya

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abantu 20 banduye Coronavirus mu Rwanda mu gihe 25 bayikize

Kuri iki cyumweru tariki ya 02 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko...
2 August 2020 Yasuwe: 1197 0

Covid-19: Handuye abantu 20 hakira abandi 13 mu Rwanda

kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2020,Minisiteri y’Ubuzima...
1 August 2020 Yasuwe: 1140 0

Covid-19: Handuye abantu 28 hakira abandi 21 mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje...
31 July 2020 Yasuwe: 1207 0

MINALOC yashyize hanze amabwiriza mashya agomba kugenga amadini arimo...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga...
31 July 2020 Yasuwe: 3422 1

Habonetse abantu 31 banduye Coronavirusmu Rwanda hakira abandi...

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje...
30 July 2020 Yasuwe: 1106 0

Kigali: Hari indi midugudu yashyizwe muri Guma mu rugo indi...

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko amasibo 3 yo mu mudugudu wa...
30 July 2020 Yasuwe: 3211 1