skol
fortebet

Kayonza: Yagiye kwiba igitoki cy’abandi bamufata yagiheze iruhande

Yanditswe: Friday 25, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 28 yagiye kwiba igitoki agitemye agiheraho kugeza mu gitondo ubwo nyir’umurima yahamusanze agahuruza ubuyobozi bukamushyikiriza inzego z’umutekano.

Sponsored Ad

Aka gashya kabaye mu rukerera rwo kuwa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020 mu Mudugudu w’Akabeza mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Muri uyu Mudugudu hari umusaza w’imyaka 65 abajura bari barazengereje bamwiba ibitoki, akenshi ngo buri gihe ibitoki bye byabaga bigejeje igihe cyo kubisarura yaza agasanga babyibe.

Mu rukerera rwo ku wa Kane rero ngo nibwo umugabo w’imyaka 28 uvuga ko yaturutse mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, yagiye kwiba igitoki agitemye birangira ahise abura ubwenge ahama iruhande rwacyo aho azanzamukiye mu gitondo yisanga ashagawe n’abantu benshi barimo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo ngo kuko n’uwo mugabo wari wibye igitoki yababwiye ko yamaze kugitema akabura ubwenge.

Ati “ Ejo baduhamagaye batubwira ko hari umuntu bafatiye mu rutoki rw’abandi ari kwiba igitoki tugiyeyo turahamusanga adusobanurira ko yamaze gutema igitoki agahita abura ubwenge, twahise tumufata dufata n’igitoki yari amaze gutema nk’igihamya cy’uko yari yibye tumushyikiriza RIB.”

Gitifu Murekezi yavuze ko batarasobanukirwa impamvu uwo muturage yananiwe kugenda akimara gutema icyo gitoki. Ngo ubusanzwe uwo musaza bajyaga bamwiba bakagenda ariko kuri iyi nshuro uwo yananiwe kuhava.

Yasabye abantu kwirinda ubujura ahubwo bagakoresha imbaraga zabo aho kurindira gutungwa n’ibyo umuturage yavunikiye.

Ati “Urebye nk’uriya twafashe ni umuntu ugifite imyaka mike (28) yakabaye akoresha imbaraga ze akareka kwiba, urumva umusaza nk’uriya aba ashyira imbaraga ze mu gukorera urutoki rwe rwagera igihe cyo kwera ugasanga bamwe birirwa batakaza imbaraga zabo baraje bamwibye ibitoki, bibere isomo n’abandi.”

Gitifu yavuze ko kuri ubu inzego z’umutekano guhera ku midugudu zahagurukiye abantu nk’aba biba asaba ababikora kubireka bagakoresha imbaraga zabo.

Umwe mu baturage bo muri uyu mudugudu yabwiye IGIHE ko bakeka ko uyu musaza yashyize uruhereko mu murima we mu rwego rwo gucungira umutekano urutoki rwe. Ngo rutuma umuntu wese ukoze ku nsina ahafatirwa akazavaho ari uko nyirawo awugezeho.

Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange mu gihe agikorerwa dosiye ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa