skol
fortebet

Kicukiro: Abantu 2 bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2018

Sponsored Ad

Ubu butumwa bwo kugira inama abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino kwitwararika, buje nyuma y’uko mu karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka akagari ka Ayabaraya abantu 2 bagwiriwe n’ikirombe tariki ya 31 Ukuboza bagahita bitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye ubwo Habimana Ezechiel w’imyaka 37 na Nshimyumuremyi Alexis w’imyaka 37 barimo gucukura amabuye ikirombe kikabagwira.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu
Yasabye abantu kwirinda kwishora (...)

Yasabye abantu kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye nta bikoresho bibarinda impanuka anasaba abakora aka kazi ko nabo bajya bamenya ubuzima bwabo mbere y’uko bishora ahantu hatameze neza kuko bishobora kubaviramo urupfu.

Aha yavuze ati:"Abantu bitwararike igihe bagiye gucukura kuko bashobora kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima kandi bitwaze ibikoresho byabugenewe igihe bari muri uwo mirimo. "

Yasabye by’umwihariko abafite sosiyete zicukura amabuye y’agaciro kujya batunganya neza inzira z’aho abakozi babo banyura mu birombe bacukura amabuye, kandi ibirombe bitagikoreshwa bigasibwa.

Yibukije kandi ba nyiri sosiyete zicukura amabuye y’agaciro gushyira abakozi babo mu bwishingizi kandi bakanubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umurimo wabo.

Ibitekerezo

  • Imiryango ya banyakwigendera ikomeze kwihangana.Ariko buri gihe Polisi y’u Rwanda ihora igira inama ba rwiyemezamirimo bacukura amabuye y’agaciro na za Kariyeri kujya bashakira abakozi babo ibikoresho bibarinda mbere yo kubohereza muri ibyo birombe. Ariko nanone nk’umucukuzi kuki we yemera kwinjira mu kirombe adafite ubwirinzi. wasanga nta bwishingizi bari banafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa