skol
fortebet

Kicukiro: Polisi irashakisha umugore watwikiye umugabo mu nzu, ibicuruzwa byakongotse

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Kicukiro ahazwi nka Sahara umugore yatwikiye umugabo we mu nzu ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa kane, ubuyobozi bw’umurenge wa Niboye bwatangaje ko kubw’amahirwe uyu mugabo ntacyo yabaye ariko ngo uyu mugore we ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Ntihabose Jean Claude wakoreraga mu karere Kicukiro ni mu Murenge wa Niboyi akagari ka Niboyi ahazwi nka Sahara yatwikiwe mu nzu n’umugore we akoresheje essence na Petroli,aho abaturanyi be babonye uwo muriro (...)

Sponsored Ad

Kicukiro ahazwi nka Sahara umugore yatwikiye umugabo we mu nzu ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa kane, ubuyobozi bw’umurenge wa Niboye bwatangaje ko kubw’amahirwe uyu mugabo ntacyo yabaye ariko ngo uyu mugore we ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Ntihabose Jean Claude wakoreraga mu karere Kicukiro ni mu Murenge wa Niboyi akagari ka Niboyi ahazwi nka Sahara yatwikiwe mu nzu n’umugore we akoresheje essence na Petroli,aho abaturanyi be babonye uwo muriro bavuga ko wari uteye ubwoba.

Umwe ati :”Nabonaga ari ibintu birenze kamere.Ndi umwe mu batabaye urebye uwo mugore ubugome yakoranye ibintu wabonaga ari ibintu yari agambiriye.”

Undi nawe ati :”Nasohotse jya hanze ngiye kubona mbona umuriro urimo kuzamuka cyane mu mabati ahangaha kuri iyi nzu uzamutse uragurumana cyane nyoberwa uko mbigenza kuko nta muntu nabonaga hanze cyakora abaturanyi badutabaye byihuta baraza bafata amabasi,bafata ibintu byose bagenda bayora umucanga baza basukamo ubundi mbona Polisi nayo yihutiye kudutabara hanyuma tubona inkongi y’umuriro irazimye.”

Undi muturage watabaye avuga ko kugirango uwo mugabo asohotse mu nzu byasabye ko atera umugeri urugi akabona gusohoka mu nzu akarokora ubuzima bwe.Ngo n’ubwo yasohotse ariko nta nkweto yasohokanye cyangwa se umwenda kuko byose yabihawe n’abatabaye bamutijije.

Ntihabose warokotse uyu muriro yatangarije TV1 ducyesha iyi nkuru ko yabuze aho yerekeza kuko inzu yatwitswe yari isanzwe ariyo akoreramo ubucuruzi(yacuruzaga akabari) akaba ari naho aba.Ati :”Nta na kimwe nasohoye n’izi kamambiri n’umuntu wazimpaye.Ubuzima bwanjye najye ubu usibye Imana ntabwo nanjye namenya aho ubuzima bwanjye bugiye kwerekeza.”

Umugore wakoze aya mahano yahise acika.Ni mu gihe abaturanyi b’uyu muryango batangaza ko nta makimbirane bari basanzwe bafitanye ahubwo ngo nabo batunguwe n’ibyo babonye.

Jean Marie Vianney uyobora Umurenge wa Niboye yatangaje ko uyu mugore yageze mu rugo agasanga umugabo we yasinziriye ubundi agakomanga undi agatinda gukingura.Ngo uyu mugore witwa Uwimana yagiye kuzana Essence na Petroli atwika inzu, gusa ngo kubw’amahirwe uyu mugabo ntacyo yabaye.

Inzego z’umutekano zikomeje gushakisha uyu mugore.

Ntihabose warokotse uyu muriro akaba ari nawe mugabo w’uyu mugore washakaga kumutwika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa