skol
fortebet

Kicukiro: Umugabo yarwanye n’ umugore amuhunze akubita umwana we amukura iryingo

Yanditswe: Sunday 21, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugabo wo mu karere ka Kicukiro arafunze nyuma yo gukubita umwana we akamukura iryinyo ubwo yarwanaga n’ umugore we akamuhunga akiruka, nahamwa n’ icyaha ashobora kuzafungwa amezi atandatu
Mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gahanga, mu kagari ka Kagasa,mu mudugudu wa Kabeza, ku wa Gatanu taliki ya 19 Mutarama 2018 umwana w’imyaka 6 y’amavuko yakubiswe ku munwa na se amukura iryinyo
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yatangaje ko, uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu karere ka Kicukiro arafunze nyuma yo gukubita umwana we akamukura iryinyo ubwo yarwanaga n’ umugore we akamuhunga akiruka, nahamwa n’ icyaha ashobora kuzafungwa amezi atandatu

Mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gahanga, mu kagari ka Kagasa,mu mudugudu wa Kabeza, ku wa Gatanu taliki ya 19 Mutarama 2018 umwana w’imyaka 6 y’amavuko yakubiswe ku munwa na se amukura iryinyo

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yatangaje ko, uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahanga nyuma yo gukubita umwana we akamukomeretsa ku munwa bikamuviramo no gukuka iryinyo. Uyu mwana yahise ajya kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gahanga

Yavuze ko uyu mugabo yari arimo kurwana n’umugore we, yamuhunga akamwirukaho maze abonye amusize akubita uyu mwana bari bahuye.

SSP Hitayezu akomeza agira ati:”Abanyarwanda bakwiye kumva no kumenya igisobanuro cy’ijambo “umwana”, kuko kutamenya igisobanuro cyaryo, bituma abantu benshi babakorera ibihanwa n’amategeko bitwaje ko bababyaye. Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 217 itanga igisobanuro cy’ijambo”umwana”; ikavuga ko Umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko uretse mu gihe andi mategeko abiteganya ukundi.”

Bityo rero umuntu wese utarageza kuri iyo myaka agomba kurindwa ikintu cyose cyahungabanyiriza ubuzima, cyane cyane kumukorera ibyagira ingaruka ku mubiri we harimo n’ibyo uriya mugabo yakoze. Haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, amategeko yo kurinda umwana ihohotera ry’ubwoko bwose ariho.

SSP Hitayezu yagize ati:” Uretse kumuha ibihano bibabaza umubiri we, gukoresha umwana imirimo ivunanye, gutoteza cyangwa kujujubya umwana nabyo amategeko arabihanira. Ibyo tubisanga mu ngingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho iyo ngingo igira iti” Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).”

Mu gusoza, SSP Hitayezu agira inama abantu bose kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko uretse ababyeyi hagati yabo, agira n’ingaruka z’uburyo bwinshi ku bana bakurira muri uwo mwuka ; aha yavuze nko gukubitwa nk’uko byagenze, kudakorerwa ibyo bagomba gukorerwa b’ababyeyi bikabaviramo kujya mu muhanda ndetse no kubigiraho imico mibi ntibabe bakibaye abaturage beza b’ejo hazaza.

Mu kurandura ubu bwoko bw’ ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda ikaba yarashyizeho ikoreshwa ry’ubutumwa bugufi bwa telefone n’indi mirongo wahamagara ku buntu, uramutse ukorewe ihohoterwa cyangwa se ubonye uwarikorewe ariyo 3512, kugana ikigo Isange One Stop Center, cyita ku bibazo by’ihohoterwa kikanagira inama abarikorewe,kikaba giherereye ku bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru, hakaba hariho n’itegeko rihana uwakoreye ihohoterwa abana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa