skol
fortebet

Kigali: Abatuye Bannyahe bagarageje impungenge mu guhabwa inzu Kicukiro nk’ingurane

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Abatuye mu midugudu ya kangondo I,Kangondo II, na Kibiraro,yose yo mu kagali ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,bateye utwatsi ibyo kubimurira mu Busanza ho mu karere ka Kicukiro kuko aho batuye ubu ho hagiye gushyirwa inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
Aba baturage basaba guhabwa ingurane y’amafranga ku mitungo yabo mu gihe uyu mushinga w’umujyi wa Kigali wo ubateganyiriza inzu bazimukiramo nk’ingurane kuri iyo mitungo.Umusaza (...)

Sponsored Ad

Abatuye mu midugudu ya kangondo I,Kangondo II, na Kibiraro,yose yo mu kagali ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,bateye utwatsi ibyo kubimurira mu Busanza ho mu karere ka Kicukiro kuko aho batuye ubu ho hagiye gushyirwa inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Aba baturage basaba guhabwa ingurane y’amafranga ku mitungo yabo mu gihe uyu mushinga w’umujyi wa Kigali wo ubateganyiriza inzu bazimukiramo nk’ingurane kuri iyo mitungo.Umusaza ati :”N’ubwo bampa inzu igerekeranye si ntayemera.” Undi nawe ati :”Iki kintu cyo twakirwanyije twivuye inyuma ntabwo amafaranga tuyashaka.”Undi nawe ati :”Uyu mudugudu njyewe ntabwo mushaka.”

Bavuga ko batifuza guhabwa inzu nk’ingurane ngo icyo basaba n’amafaranga, zimwe mu mpamvu batanga harimo iz’uko bari bafite inzu bakodeshaga aho batuye (mu kajagari) bakabona amafaranga abatunga, hari n’abafite imiryango minini bafite impungenge ko itakwirwa muri izo nzu, abandi bo bashaka amafaranga kugira ngo bajye kugura aho bazabona ubutaka bwagutse bwo guhinga.

Umwe mu bagiye kwimurwa ati :”Aho bashaka kudutuza ni ahantu haturwa n’umuntu umwe.”Undi nawe ati :”Hari igihe twe dukoresha amakara bo bakaba bashaka ko twakoresha amuriro.”

Abaturage bababaza ibibazo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali mu nama yabahuje

Umwe waganiriye na TV1 ducyesha iyi nkuru avuga ko atiyumvisha ukuntu agiye guhabwa inzu y’umudugudu kandi afite abana bane, akaba ahangayikishijwe n’aho azabashyira.Undi muturage wari usanzwe akodesha inzu akabona amafaranga akaba afite abana batandatu avuga ko inzu yahabwa ntacyo yamumarira kuko atajya abona uko akodesha inzu kandi arizo zamuhaga amafaranga yo kurihirira abo bana be batandatu.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pascal Nyamurinda yatangaje ko guha aba baturage amafaranga birimo imbogamizi kuko hari abayahabwa bakongera kubaka mu kajagari cyane cyane nk’abahabwa amafaranga atavamo inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Yagize ati :”Dutanga amafaranga bamwe bakahahombera abandi bakahungukira kandi noneho nibanubake mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera.Dushobora gufata nk’abantu 1000 ukabaha tuti mwimuke bose ntabwo ariko ko uwo munsi bakubaka mu buryo bujyanye n’amategeko cyane cyane y’amafaranga macye,..”

Aba baturage ngo bazanakorerwa igenarwagaciro ku mitungo yabo rizanagenderwaho mu kubaha ingurane iyi ngo ni gahunda ndende izanagenderwaho no mu bindi bice by’umujyi wa Kigali dore ko 75% by’awutuye batuye mu kajagari .

Umuyobozi w’umujyi wa Kigal, Nyamurinda Pascal

Bamwe mu baturage bagarageje impungenge

Ibitekerezo

  • Iby’uwo muyobozi nta gaciro bifite, nibabahe amafaranga nibo bazi iyo bazajya gutura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa